Umugezi wa Nyabarongo

Umugezi wa Nyabarongo niwo mugezi munini mu Rwanda, amazi yawo menshi ava mu isoko ya Nili mu majyaruguru ya Afurika. Umugezi wa nyabarongo ufite uburebure bungana na kilometero magana atatu mirongo itanu nimwe(351KM) niwo mugezi munini kandi mugari mu Rwanda. Umugezi wa Nyabugogo nawo wisuka muri Nyabarongo byose bikisuka mu mugezi w' Akagera iyo migezi yose ica mu ishyamba rya kimeza rya Pariki ya Nyungwe ari naho habarirwa isoko ya Nili.[1]

ishusho igaragaza umugezi wa Nyabarongo
nyabarongo
umugezi wa Nyabarongo
umugezi wa Nyabarongo
Nyabarongo River and its surrounding mountain in Rwanda
Nyabarongo RIVER, Bugesera-Kicukiro bridge
View of River Nyabarongo cropped
An aerial of Nyabarongo River from Nyungwe National Park to River Nile
Nyabarongo River
Nyabarongo river
View of Nyabarongo River
View of River Nyabarongo
View of River Nyabarongo
Bugesera road to River Nyabarongo in Rwanda

Inkomoko

hindura
 
Ifoto y'umugezi wa Nyabarongo inyura muri pariki ya Nyungwe

Umugezi wa Nyabarongo wavutse mbere yuko Pariki y’Igihugu y’Ibirunga ivuka aho witwaga Nyawarungu, uwo mugezi ukaba waratembaga ujya i Ubugande, ukanyura mu nzira dusanzwe tuzi ya Mukungwa yari mu kibaya kinini cyaje kuzimira nyuma yivuka ry'ibirunga. Ibirunga bimaze kuvuka amazi yaranyanyagiye abyara ibiyaga nka Burera na Ruhondo. Nyabarongo rero Ibuze inzira igice cyayo kimwe cyahindutse Mukungwa ikindi gikomeza mu majyepfo y'urwanda ahahoze ari Gitarama, ubu Akarere ka Muhanga. Ibi byabaye hashize imyaka irenga miliyoni enye U Rwanda rubayeho, Nyabarongo yomeje inzira yayo igaruka i Kigali, nyuma yaho yarakomeje mu burasirazuba ihura n'akanyaru byisuka mu mugezi w' Akagera[1]

Isano na jenocide

hindura

Umugezi wa Nyabarongo ufitanye isano ikomeye na jenocide yakorewe abatutsi mu 1994, aho abatutsi benshi bishwe bagiye bajugunywa muri uyu mugezi,hari abajugunywagamo ari bazima babatemye ariko batarapfa, abandi kakajugunywamo bapfuye cyane cyane abari mu turere dukora kuri Nyabarongo nka Rundaabo mu murenge wa Mwogo wo mu Akarere ka Bugesera[2]ndetse nahandi henshi. si ibyo gusa ahubwo buri mwaka uko ushize hakabaho kwibuka Jenoside mu Rwanda yakorewe abatutsi mu kwezi kwa kane, abantu benshi bajya kwibuka ababo baguye muri Nyabarongo bakahashyira indabo dore ko hari na benshi baharokokeye bakaba basaba ko hakubakwa n'urwibutso nk'ikimenyetso cyo gusigasira amateka[3]

Inyamswa ziba muri Nyabarongo

hindura
 
Imirimo y'uburobyi ikorerwa kuri Nyabarongo

Mu mugezi wa Nyabarongo, kimwe n'indi migezi myinshi hororotsemo inyamaswa nyinshi harimo ingona, imvubu, amafi ndetse nizindi nyamaswa nyinshi. Hakunze kumvikana abaturage benshi bavuga ko bariwe n'ingona bagiye kuvoma cyangwa gushaka amafi muri Nyabarongo[4] ibi byatumye abaturage batangira guhiga ingona bukware nabo bashaka kuzica kuko imwe muri zo yarishwe, ariko ibi byamaganywe n'ikigo k'igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije (REMA)[2] kivuga ko kwica inyamaswa atari cyo gisubizo ko ahubwo guha abaturage amazi meza aricyo gisubizo kirambye kugirango harindwe burundu impanuka nkizo.[5] Izi ngona kandi zihisha mu rufunzo rwegereye uyu mugezi kuburyo hateye amakenga kuhakorera imirimo yose nk'uburobyi nibindi.

Mu gihe cy'itumba

hindura
 
Abantu bambuka Nyabarongo n'ubwato

Igishanga cy'umugezi wa Nyabarongo mu gihe cy'itumba n'imvura nyinshi kijya cyuzura kuburyo imwe mu mihanda ifunga ingendo zigahagarara harimo n'umuhanda uzwi cyane nka Kigali - Akarere ka Muhanga[6] sibyo gusa ahubwo no munkengero ibiraro bikunda kuzura ku buryo ushaka kwambuka bamushyira ku mugongo bakamwambutsa abasore b'intarumikwa baba babonye akazi muri ibyo bihe.[7] Abantu benshi iyo bagerageje kwambuka umugezi wa Nyabarongo, bakoresha ubwato kuko ubwinshi bw'amazi menshi aba muri uyu mugezi atakwemerera kuwambuka n'amaguru.[3] Leta y'U Rwanda kandi yatangije umushinga mu mwaka wa 2018 wo kubaka umuhanda mushya n'ikiraro gihuza umujyi wa Kigali n'Intara y'amajyepfo, uwo mushinga ukazaza ari igisubizo cyo kwirinde ko amazi ya Nyabarongo yakomeza guhagarika ingendo[8], uwo mushinga ukaba wariswe Nyabarongo bridge project[9]. Uwo muhanda ukaba uzaca mu murenge wa Karama ugatunguka i Nyamirambo[10].

Umuriro w'amashanyarazi

hindura
 
Nyabarongo

Umugezi wa Nyabarongo n'umwe mu migezi ifite ingufu cyane kandi ifite amazi menshi ibi rero byatumye leta y'U Rwanda itangiza ikiswe (Nyabarongo Hydropower project) bishatse kuvuga ko Nyabarongo yatangiye kwifashishwa mu gukora ingufu z'amashanyarazi harimo nk'uruganda rwubatswe i Shyorongi mu ntara y'amajyaruguru mu Karere ka Rulindo.[11] Sibyo gusa ahubwo hari n'urundi rugomera rw'umuriro w'amashanyarazi rw'ubatswe mu Akarere ka Muhanga na sosiyete yitwa Angelique International Limited ifatanije na sosiyete yo mu buhinde yitwa Bharat Heavy Electricals Limited[12]

Uturere Inyuramo

hindura

Umugezi wa Nyabarongo Unyura mu turere nk'umugi wa Kigali Akarere ka Nyarugenge, ikanyura mu Akarere ka Muhanga, Ikagera muri Karongi[13],aho ni mu majyepfo y'uburengerazuba bw'u Rwanda. Iyo ugarutse mu ntara y'u burasirazuba inyura mu Akarere ka Bugesera,Akarere ka Ngoma, Akarere ka Kirehe na Rusumo aho yisukira mu mugezi wa Akagera. Umugezi wa Nyabarongo usa naho ukora ku mupaka hagati y'Intara y'Amajyarugu, Intara y'amajyepfo, Kigali ndetse n'Intara y'Uburasirazuba.

Ibihugu Inyuramo

hindura
 
Umugezi wa Nyabarongo

Umugezi wa Nyabarongo unyura mu bihugu bitatu bihana imbibi n'U Rwanda aribyo Uburundi, Tanzaniya na Ubugande aho yisuka mu kiyaga cya Victoria,

ariyo ikomeza nk'isoko ya Nili

Reba kandi

hindura

Isoko y'Uruzi rwa Nyabarongo[14]

Abavumbuye isoko ya Nile mu Rwanda[15]

Rwanda Energy Group[16]

  1. http://veritas2010.over-blog.fr/2014/12/inkomoko-y-igihugu-cy-u-rwanda-n-abanyarwanda-igice-cya-mbere.html
  2. https://www.rba.co.rw/post/HIBUTSWE-ABATUTSI-BAJUGUNYWE-MU-MUGEZI-WA-NYABARONGO
  3. https://www.intyoza.com/kamonyi-abarokotse-jenoside-yakorewe-abatutsi-barasaba-urwibutso-kuri-nyabarongo/
  4. https://www.bbc.com/gahuza/52031135
  5. "Archive copy". Archived from the original on 2021-01-30. Retrieved 2021-01-26. {{cite web}}: Unknown parameter |deadurl= ignored (|url-status= suggested) (help)CS1 maint: archived copy as title (link)
  6. https://inyarwanda.com/inkuru/68776/nyabarongo-yuzuye-umuhanda-kigali-muhanga-urafungwa-ingendo-68776.html#!
  7. https://www.kigalitoday.com/amakuru/utuntu-n-utundi/Atunzwe-no-kwambutsa-abantu-ku-mugongo-we-igihe-Nyabarongo-yuzuye
  8. "Archive copy". Archived from the original on 2021-02-05. Retrieved 2021-01-27.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  9. http://wikimapia.org/22655990/Nyabarongo-Bridge
  10. https://web.facebook.com/igihe/posts/10157353310982114?_rdc=1&_rdr
  11. https://www.nsenergybusiness.com/projects/nyabarongo-ii-hydropower-project/
  12. https://en.wikipedia.org/wiki/Nyabarongo_Power_Station
  13. https://www.kigalitoday.com/ibidukikije/ibungabunga/Hakomeje-gushakishwa-uburyo-habungabungwa-icyogogo-cya-Nyabarongo
  14. http://www.telegraph.co.uk/travel/main.jhtml?xml=/travel/2006/04/01/etnile01.xml&sSheet=/travel/2006/04/01/ixtrvhome.html
  15. http://www.abc.net.au/news/newsitems/200604/s1606427.htm
  16. https://www.reg.rw/what-we-do/projects/project-details/view/nyabarongo-ii-multipurpose-project/category/generation/