Ibere rya Bigogwe
Ibere rya Bigogwe ni umusozi muremure uherereye muntara yi iburengerazuba[1] mu Karere
ka Rubavu uyu musozi ni umwe mu misozi ivugwa cyane mu mateka yu Rwanda cyane
kandi uteye amatsiko kuwusura kubera ubwiza bwawo ndetse nuburyo utangaje ninkuru ziwuvugwaho
cyane ko bavugako ari umwe mu misozi yaguyeho abasirikare benshi bo kubwa Habyarimana juvenal
kuko ariho abakomando bakoreraga imyitozo.[2]
Inkomoko hindura
abaturiye uyumusozi bavuga ko izina ibere rya Bigogwe ryavuye kumukobwa mwiza
witwaga Nyirabigogwe[3] wakundaga kuharagirira amatungo hanyuma bakawumwitirira.
Amateka hindura
nkuko mwabibonye haruguru izina ibere rya bigogwe ryaturutse ku mukobwa wari uhatuye
bitaga Nyirabigogwe.sibyo gusa uyumusozi wakorerwagaho imyitozo ikomeye nabasirikare
ba abakomando bo kubwa Habyarimana Juvenali[4] kandi bavugako iyo babaga bari mu myitozo
uwahusahaga akagwa yahitaga ahasiga ubuzima.
Aho uhererey hindura
Ibere rya Bigogwe riherereye mu karere ka Rubavu mumurenge wa Kanzenze.[5] iyo uhagaze hajuru
yuwo musozi uba ureba igice kimwe cya Congo Kinshasa nuruhande rumwe rw' ikiyaga cya Kivu.
Ubukerarugendo hindura
ni umusozi ubereye ijisho cyane ko iyo uwuhagazeho uba ureba hirya no hino[6]
ndetse uteye muburyo butangaje kuko uforomye nkibere nkuko bawitiriye ibere
kw'ibere ryabigwogwe kandi nihamwe mu misozi irimo gusurwa cyane mugihugu cyu Rwanda kubera
imirimo yuburanga isigaye ihakorerwa.
Agashya hindura
muri iki gihe ibere rya Bigogwe hadutse cyane ubukerarugendo bushingiye k'umuco aho risigaye risurwa cyane
na bamukera rugendo benshi batandukanye ndetse n'ibyamamare bimwe na bimwe byo mu Rwanda no hanze yarwo
hamamajwe cyane numwana w'umusore ukomoka kuruwo musozi ubwo yasozaga amashuri ya Kaminuza akambika
inka ingofero kubwo kuyiha agaciro kuko kwiga kwe byasabaga kugurisha zimwe munka batunze. abasura uwo musozi bigirayo
byinshi bitandukanye birebana n'umuco wu Rwanda[7]
harimo nko Gukama,gusimbuka, kurara inkera nibindi yinshi...
Rebera hano hindura
- ↑ https://rw.geoview.info/ibere_rya_bigogwe,7605569
- ↑ https://mapcarta.com/27556816
- ↑ "Archive copy". Archived from the original on 2021-06-28. Retrieved 2021-06-28.
{{cite web}}
: CS1 maint: archived copy as title (link) - ↑ "Archive copy". Archived from the original on 2021-06-28. Retrieved 2021-06-28.
{{cite web}}
: CS1 maint: archived copy as title (link) - ↑ "Archive copy". Archived from the original on 2021-06-28. Retrieved 2021-06-28.
{{cite web}}
: CS1 maint: archived copy as title (link) - ↑ https://www.newtimes.co.rw/lifestyle/ibere-rya-bigogwe-how-influencer-uses-cultural-tourism-promote-birthplace
- ↑ https://www.youtube.com/watch?v=k3j52hHsDTg