Icyarabu
(Bisubijwe kuva kuri Cyarabu)
Ururimi rw’Icyarabu (icyarabu: اَلْعَرَبِيَّةُ cyangwa اَللُّغَةُ ٱلْعَرَبِيَّةُ) ni ururimi rw’abarabu n’urwa Aligeriya, Arabiya Sawudite, Bahirayini, Cade, Eritereya, Irake, Isirayeli, Jibuti, Katari, Komore, Koweti, Libani, Libiya, Maroke, Misiri, Moritaniya, Nyarabu Zunze Ubumwe, Omani, Palestine, Siriya, Somaliya, Sudani, Tunisiya, Yemeni na Yorudani. Itegekongenga ISO 639-3 ara.
Abayisilamu bazi ko icyarabu ari rwo rurimi rwera. Icyarabu ni ururimi rwa Korowani, igitabo mutagatifu cy’abasiramu.
Amagambo n’interuro mu cyarabu
hindura- اَلسَّلَامُ عَلَيْكُمْ. - Ammahoro. (mu gihe usuhuza umuntu, cyane cyane umusiramu)
- اِسْمِي.... - Izina ryanjye ni ....
Imibare
hindura- وَاحِدٌ – rimwe
- اِثْنَانِ – kabiri
- ثَلَاثَةٌ – gatatu
- أَرْبَعَةٌ – kane
- خَمْسَةٌ – gatanu
- سِتّةٌ – gatandatu
- سَبْعَةٌ – karindwi
- ثَمَانِيَةٌ – umunani
- تِسْعَةٌ – icyenda
Inyuguti z’icyarabu
hinduraي | ه | و | ن | م | ل | ك | ق | ف | غ | ع | ظ | ط | ض | ص | ش | س | ز | ر | ذ | د | خ | ح | ج | ث | ت | ب | ﺍ |