Akarere ka Bugesera

Bugesera ni Akarere kamwe mu turere mirongo itatu (30) tugize igihugu cy'u Rwanda . Bugesera iherereye mu intara y’uburasirazuba ahagana mu majyepfo ashyira iburasirazuba bw'u Rwanda.

Ikarita y'akarere ka Bugesera

Akarere ka Bugesera gatuwe n'abaturage bagera kuri 361 914.(ibarura rusange ry'abaturage ryo muri 2012)[1]

Bugesera igabanyijemo imirenge cumi n'itanu (15). Akarere ka Bugesera ni akarere karimo gutera imbere kuburyo bugaragara. Umutekano ugaragara muri kano karere uri muri bimwe bikurura abashoramari kuhashyira ibikorwa by'indashyikirwa. Twavuga nk'umushoramari wo muri Leta ya Qatar, wemeye gushora imari mu mushinga wo kubaka ikibuga mpuzamahanga cy'indege.

rwanda

Akarere ka Bugesera ni kamwe mu turere 30 tugize igihugu cy'u Rwanda, gaherereye mu ntara y'i Burasirazuba, Umujyi w'Akarere ka Bugesera ni Nyamata.[2]

Hoteli Palast Rock iherereye Nyamata, mu karere ka Bugesera

Kubera umutekano urangwa muri kano Karere, inzego zose zirangwamo iterambere rishimishije: Inyubako zigendanye n'igishushanyo mbonera, amashuri meza mu byiciro byose, amavuriro meza,amahoteli yujuje ibisabwa kuburyo abagenderera kano Karere ntacyo bahabura.[3]

Ikindi gishimishije muri kano karere ni iyubakwa ry'ikibuga cy'indege mpuzamahanga, kizunganira icyari gisanzwe giherereye mu mujyi wa Kigali.

Aka karere kubatswemo Kandi inzibutso zishyinguwemo imibiri y'abazize jeniside yakorewe Abatutsi mu 1994.[4]

Imirenge

hindura

Akarere ka Bugesera kagabanijwemo imirenge 15 : Gashora, Juru, Kamabuye, Ntarama, Mareba, Mayange, Musenyi, Mwogo, Ngeruka, Nyamata, Nyarugenge, Rilima, Ruhuha, Rweru na Shyara.[5]

 
Umugezi wa Nyabarongo uhereye mu Bugesera mu nyengero za Kigali

IBIKORWA REMEZO

hindura
 
bugesera

Ubu akarere ka bugesera kashyizwe muturere twunganira kigali,kubera ko gafite igikorwa remezo harimo ikibuga cy' indenge cya Bugesera.[6]

  1. "Republika y'u Rwanda Intara y'lburasirazuba Akarere ka Bugesera". bugesera.gov.rw. Archived from the original on 2020-08-04. Retrieved 2020-07-18.
  2. https://rw.wikipedia.org/w/index.php?title=Akarere_ka_Bugesera&veaction=edit
  3. https://rw.wikipedia.org/w/index.php?title=Akarere_ka_Bugesera&veaction=edit
  4. https://rw.wikipedia.org/w/index.php?title=Akarere_ka_Bugesera&veaction=edit
  5. "Menya Bugesera". bugesera.gov.rw. Retrieved 2024-05-22.
  6. https://rw.wikipedia.org/w/index.php?title=Akarere_ka_Bugesera&veaction=edit