Ikarita y’Akarere ka Muhanga


Muhanga

hindura
 
Umujyi wa Muhanga

Akarere ka Muhanga " Muhanga District" ni kamwe mu turere 8 tugize intara y'amajyepfo. Gahana imbibi n'uturere; Gakenke mu majyaruguru, Ruhango mu majyepfo, Ngororero mu burengerazuba na Kamonyi mu burasirazuba. Muhanga ifite abaturage bagera ku bihumbi magana atatu na birindwi magana atanu n'umwe (307,501), ingo ibihumbi mirongo itandatu na bine na mirongo itandatu n'eshatu(64063), kuri buri km2 hatuye 475, gafite ubuso bwa km2 647.7, igizwe n'imirenge 12 , utugari 63 n' imidugudu 331.

Imirenge

hindura
 
Muhanga

Akarere ka Muhanga kagizwe n'imirenge 12 ariyo:CYEZA ,KABACUZI,KIBANGU,KIYUMBA, MUHANGA,MUSHISHIRO,NYABINONI,NYAMABUYE,NYARUSANGE,RONGI ,RUGENDABALI,SHYOGWE,[1]

Ubuhinzi mu Karere ka Muhanga

hindura

Akarere ka Muhanga kazwi cyane ku buhinzi bw'ikawa, imyumbati, imboga n'ibinyampeke (amasaka, ibigori,...)

Uturere duhana imbibi n'akarere ka Muhanga

hindura
Iburasirazuba ni akarere ka Kamonyi
Amajyaruguru ni akarere ka Gakenke
Amajyepfo ni akarere ka Ruhango
 
Catholic Church in Muhanga
Iburengerazuba ni akarere ka Ngororero

Imiyoboro

hindura
  1. "Archive copy". Archived from the original on 2021-01-24. Retrieved 2021-01-26. {{cite web}}: Unknown parameter |deadurl= ignored (|url-status= suggested) (help)CS1 maint: archived copy as title (link)