Akarere ka Karongi
Imiturire itangaje yo mu misozi y'akarere ka karongi
Akarere ka Karongi ni kamwe mu turere 7 tugize Intara y’Iburengerazuba. Kagizwe n’imirenge 13, (Rubengera, Bwishyura, Mubuga, Gishyita, Twumba, Rwankuba, Gitesi, Rugabano, Gashari, Murambi, Murundi, Ruganda, Mutuntu) utugari 88 n’imidugudu 538. Ni Akarere k’imisozi miremire gatuwe n’abaturage barenga gato 270 000. Igice kinini cy’Akarere ka Karongi kiri ku nkombe z’Ikiyaga cya Kivu ibyo bikaba bituma kaba Akarere Nyaburanga. Akarere ka Karongi kagizwe n’igice kinini cy’icyahoze ari Intara ya Kibuye mu Turere twayo twa Rusenyi, Itabire, Budaha, Gisunzu na Rutsiro. Ubu icyicaro cyako kiri mu Murenge wa Rubengera mu Kagari ka Gacaca.