Akarere ka Karongi
Akarere ko mu Rwanda
Akarere ka Karongi ni kamwe mu turere 7 tugize Intara y’Iburengerazuba. Kagizwe n’imirenge 13, (Rubengera, Bwishyura, Mubuga, Gishyita, Twumba, Rwankuba, Gitesi, Rugabano, Gashari, Murambi, Murundi, Ruganda, Mutuntu) utugari 88 n’imidugudu 538. Ni Akarere k’imisozi miremire namashyamba yacyimeza. akarere ka karongi mu majyaruguru gahana imbibi n' akarere ka rutsiro na ngororero, mu burasirazuba gahana imbibi n' intara y' amajyepfo ku turere twa ruhango na muhanga n' akarere ka nyamagabe. mu majyepfo ashyira uburengerazuba hari akarere ka nyamasheke, mu burengerazuba ni ikiyaga cya kivu kikagabanya n' igihugu cy a repuburika iharanira demukarasi ya kongo(DRC)[1]



