Akarere ka Ngoma
Ibiro by'akarere ka Ngoma
hinduraAkarere ka Ngoma gaherereye mu ntara y’iburasirazuba. umurwa wako ni Kibungo gahuje imipaka n’akarere ka Rwamagana mu burengerazuba bwa ruguru, na kayonza mu burasirazuba bwa ruguru, Bugesera mu burengerazuba, Kirehe mu burasirazuba hamwe na repubulika y’u Burundi mu majyepfo. Aka karere kagizwe n’imirenge cumi n'ine (14) ariyo:
- Gishanda
- Jarama
- Karembo
- Kazo
- Kibungo
- Mugesera
- Murama
- Mutenderi
- Remera
- Rukira
- Rukumberi
- Rurenge
- Sake
- Zaza
Ikirere cy’Akarere ka Ngoma kigira ubushyuhe bwa degere 20°C, ubwinshi bw’imvura ni hagati ya metero 1100. Ubuhehere buraringaniye. Ubutaka bukozwe n’umucanga, no munsi y’ubutaka hakozwe n’ishwagara nyinshi
Akarere ka Ngoma gafite amahoteri meza ashobora kwakira abantu batandukanye, harimo n’abacishirije, uwo ariwe wese ashobora kuba yabona igitanda n’ifunguro rya mu gitondo mu macumbi mato ari mu mugi wa kibungo. Ubu hari amahoteli 2 akomeye muri aka karere ayo ni Centre St Joseph na Hoteli Dereva
Ibimera
hinduraIbimera bisanzwe by’akarere ka Ngoma byiganjemo ubwatsi bugufi. Nicyo kimera kiganje muri Afurika y’iburasirazuba.
Inyamaswa
hinduraInyamaswa zo mu Karere ka Ngoma kagizwe n’inyoni z’ubwoko butandukanye, ibikururanda, n’ubundi bwoko bw’inzoka butandukanye. Igice kinini cy’izo nyamaswa kiri agace kadatuwe ko muri ako karere.