Akarere ka Ngoma

Ibiro by'akarere ka Ngoma hindura

 
Ikarita y’Akarere ka Ngoma
 
ikarita ya Ngoma
 
Rwandan boy on bicycle (Rwinkwavu, Feb. 2020)

Akarere ka Ngoma gaherereye mu ntara y’iburasirazuba. umurwa wako ni Kibungo gahuje imipaka n’akarere ka Rwamagana mu burengerazuba bwa ruguru, na kayonza mu burasirazuba bwa ruguru, Bugesera mu burengerazuba, Kirehe mu burasirazuba hamwe na repubulika y’u Burundi mu majyepfo. Aka karere kagizwe n’imirenge cumi n'ine (14) ariyo:

Ikirere cy’Akarere ka Ngoma kigira ubushyuhe bwa degere 20°C, ubwinshi bw’imvura ni hagati ya metero 1100. Ubuhehere buraringaniye. Ubutaka bukozwe n’umucanga, no munsi y’ubutaka hakozwe n’ishwagara nyinshi

Akarere ka Ngoma gafite amahoteri meza ashobora kwakira abantu batandukanye, harimo n’abacishirije, uwo ariwe wese ashobora kuba yabona igitanda n’ifunguro rya mu gitondo mu macumbi mato ari mu mugi wa kibungo. Ubu hari amahoteli 2 akomeye muri aka karere ayo ni Centre St Joseph na Hoteli Dereva

Ibimera hindura

Ibimera bisanzwe by’akarere ka Ngoma byiganjemo ubwatsi bugufi. Nicyo kimera kiganje muri Afurika y’iburasirazuba.

Inyamaswa hindura

Inyamaswa zo mu Karere ka Ngoma kagizwe n’inyoni z’ubwoko butandukanye, ibikururanda, n’ubundi bwoko bw’inzoka butandukanye. Igice kinini cy’izo nyamaswa kiri agace kadatuwe ko muri ako karere.

Imiyoboro hindura