Nyiranyamibwa Suzana

Nyiranyamibwa Suzana, umuririmbyi w'umunyarwandakazi w’inararibonye waboneye benshi izuba mu bahanzi nyarwanda yagarutse gutura mu Rwanda by’iteka nyuma y’imyaka irenga 40 yari amaze mu imahanga ya kure.

UBUZIMA BWITE hindura

Nyiranyamibwa Suzana [yavutse 1943] yavuye mu Rwanda mu 1973 ahunze itoteza n’ubwicanyi bwa hato na hato bwakorerwaga abatutsi. Yabanje kuba muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ahava nyuma y’imyaka 16 yerekeza mu Bubiligi.

Uyu muhanzi n’umuryango we bahunze nyuma y’uko se yishwe aroshywe mu Rusumo mu mwaka wa 1963. Nyina, Mukanzigiye Carolina na we yazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ubwo yari avuye mu Bubiligi kwivuza no gusura umuryango we wari warahungiyeyo. yagize Ati “Data bamwishe muri 1963, ari muri baba bandi baroshywe mu Rusumo hariya i Kibungo ubu ni mu akarere ka Ngoma intara y'uburasirazuba, mu 1973[1] nibwo twavuye mu Rwanda twari abana icyenda buri wese yagiye ukwe dushaka ubuzima turakura bigenda uko.” Yongeraho ati “Muri Congo nahageze mu 1973[2], nahunganye n’umugabo wanjye, mu urugo twari abana icyenda ariko buri wese yagiye ukwe tujya gushaka ubundi buzimaNahunganye n’umugabo twabyaranye abana bane we yaguye muri Congo icyo gihe. Nahabaye imyaka 16 mpava njya kuba i Bruxelles[3] ari naho nari ntuye iyo imyaka yose.”[4][5]

MU RWANDA hindura

Nyiranyamibwa Suzana w’imyaka 79 avuga ko mu myaka yamaze i Burayi atigeze ahakunda kurusha u Rwanda ari nacyo cyamushyizemo imbaraga arataha ngo asazire mu gihugu cye cyu Rwanda. Ni umwe mu abaririmbyi b’imena bashinze itorero Isamaza[6][7][8] ryagize uruhare rukomeye mu gutiza umurindi ingabo[9] ku rugamba rwo kubohora u Rwanda. Icyo gihe yaririmbanaga n’abahanzi bari bakunzwe icyo igihe barimo bakomeye mu ijyana ya kinyarwanda n’abandi babyinaga cyane.Ntabwo nigeze nkunda u Burayi, nahabeshejwe n’uko nari mfite abana bagombaga kwiga kandi nkaba hafi yabo nkabitaho. Ntabwo nari gushobora kuguma hariya, mu Burayi ntabwo ari ahantu ho gusazira.” Yavuze ko nyuma yo kuza gutura mu Rwanda agiye gukomeza guhanga indirimbo nshya ndetse ngo nibimushobokera azongera ahuze abakecuru yaririmbanye na bo mu Isamaza bongere bahange.[10]

ITORERO ISAMAZA hindura

Nyiranyamibwa Suzana ari mubashinze Itorero Isamaza ryashingiwe mu Bubiligi mu myaka igera kuri 30 ishize, ryatangiye rigizwe n’abiganjemo abagore n’inkumi zabyinaga hagamijwe gushakisha ubufasha bwo gushyigikira ingabo[11] zarwanye urugamba rwo kwihobora mu 1990[12]. Isamaze rigitangira ryabarizwagamo abahanzi b’abahanga barimo nka Nyiranyamibwa Suzana, Jeanne Karigirwa Ruboneka[13], Anonciata Gatera, Francoise Ruboneka, Anonciata Kayisire n’abandi batandukanye.[14]

Nyiranyamibwa Suzana umwe mu bashinze Itorero Isamaza yavuze ko nyuma yo kugaruka gutura mu Rwanda ateganya kongera guhuza abakecuru bagenzi be bakiriho bakongera kuririmba nk’itsinda no gukora ibitaramo by’indirimbo ahanini zibutsa abantu ibihe iri torero ryagize mu myaka yashize. Ati “Abo twahoranye mu itorero Isamaza benshi baracyariho ariko babivuyemo, uwari umuhanga cyane mu bo twaririmbanye yaratabarutse ni Jeanne Karigirwa abandi barashatse iby’imiziki babivamo Ubwo nanjye ngiye kugerageza ndebe ko twakongera gukora ariko biragoye.”[15]

Nyiranyamibwa avuga ko hari indirimbo yahimbye ariko zitarasohoka gusa arateganya kuzazishyira hanze kuri album[16] nshya azamurika mu gihe kiri imbere. Mu kwihuza n’abahoze bagize Isamaza ngo yifuza ko bakora ibitaramo bito no guhanga indirimbo nshya gusa ngo ni akazi gasaba imbaraga nyinshi. Ati “Abakobwa twaririmbanye hafi ya bose iby’umuziki ntibakibyiyumvamo, bari bafite amajwi meza, ni abahanga gusa ngira ngo murabazi, bamaze gushaka baba bahagaritse umuziki abandi barabiretse Nzagerageza gushaka uko nakongera kubabwira duhure twongere dukore ariko birasaba imbaraga.” Iyo umubajije urwibutso afite ku Itorero Isamaza asubiza yitsitsa cyane ku bumwe no kutiganda byarangaga abaririmbyi ndetse no guharanira iterambere rya buri wese byabarangaga.[17][18]

ZIMWE MURI IZO NDIRIMBO hindura

INDIRIMBO
Amateka ya Suzana https://www.youtube.com/watch?v=wNPvfs-jpwE
Nyumva Mana https://www.youtube.com/watch?v=CDyU7EVE1nk
Sinkabya https://www.youtube.com/watch?v=qWtrco7aUeA
Umuhororo https://www.youtube.com/watch?v=pJzLR2WZPDM
Nyambo https://www.youtube.com/watch?v=yrWRpqjaVlk
Wibabara https://www.youtube.com/watch?v=iAV8K81ccHo
Nyiringanzo https://www.youtube.com/watch?v=wNPvfs-jpwE
RUBANDA https://www.youtube.com/watch?v=rojb2MKCsd8
Izo kwibuka https://www.youtube.com/watch?v=L0DlMKKHPBY
Impundu https://www.youtube.com/watch?v=9uTCCn4zji4
Mbahoze nte https://www.youtube.com/watch?v=pWsKLftl4KA
Ibuka https://www.youtube.com/watch?v=gZEul1-dZpg
Telephone https://www.youtube.com/watch?v=prCu9MkxiO4
Uraho https://www.youtube.com/watch?v=l0IShaoQhU4
Nyemerera https://www.youtube.com/watch?v=ty8ljIfBH5M

Reba hindura

  1. https://www.radiyoyacuvoa.com/a/5527081.html?fbclid=IwAR2daxTVeLaaWmyqO9o_O51vy-B0utdu3Gdo_80Fudj8hsPWFIa3fm6-5dU
  2. https://www.radiyoyacuvoa.com/a/5527081.html?fbclid=IwAR2daxTVeLaaWmyqO9o_O51vy-B0utdu3Gdo_80Fudj8hsPWFIa3fm6-5dU
  3. https://www.bruxelles.be/
  4. https://www.afrocharts.com/artist?id=27d6656a2f
  5. "Archive copy". Archived from the original on 2022-05-11. Retrieved 2022-05-11.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  6. "Archive copy". Archived from the original on 2022-05-11. Retrieved 2022-05-11.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  7. https://umuseke.rw/2021/07/kaligirwa-wanditse-turaje-indege-irahinda-na-girubuntu-zaririmbwe-nitorero-isamaza-ni-muntu-ki/amp/
  8. https://inyarwanda.com/inkuru/73791/nyiranyamibwa-ushaka-kugarura-itorero-isamaza-asanga-hagahin-73791.html
  9. https://rpfinkotanyi.rw/index.php?id=371
  10. "Archive copy". Archived from the original on 2022-05-11. Retrieved 2022-05-11.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  11. https://rpfinkotanyi.rw/index.php?id=371
  12. https://en.wikipedia.org/wiki/1990
  13. https://umuseke.rw/2021/07/kaligirwa-wanditse-turaje-indege-irahinda-na-girubuntu-zaririmbwe-nitorero-isamaza-ni-muntu-ki/amp/
  14. "Archive copy". Archived from the original on 2022-05-11. Retrieved 2022-05-11.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  15. "Archive copy". Archived from the original on 2022-05-11. Retrieved 2022-05-11.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  16. https://en.wikipedia.org/wiki/Album
  17. https://inyarwanda.com/inkuru/73791/nyiranyamibwa-ushaka-kugarura-itorero-isamaza-asanga-hagahin-73791.html
  18. "Archive copy". Archived from the original on 2022-05-11. Retrieved 2022-05-11.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)