Mutamuliza Annociata, yamenyekanye cyane ku izina rya Kamaliza biturutse ku izina ry'indirimbo. Yari umuhanzi wakoraga ibikorwa by'indashyikirwa, akaba umukobwa muremure kandi ushabutse w'imisatsi migufi. uyu kamaliza yakundaga kwiyambarira amapantalo.


IBIKORWA

Imirimo nko kubaka amashuri, Gukusanya inkunga y'abari ku rugamba rwo kubohoza u Rwanda, kwinjira mu ngabo

ubwabyo n'indi. Ubusanzwe byafatwaga nk'imirimo y'abagabo ariko Mutamuliza Annociata yaranzwe nabyo.Yari afite ipeti rya sergent, mu ngabo za APR . Kamaliza yari ameze nk'abahungu. Tariki ya 25 Werurwe 1954 nibwo yavutse (yabonye izuba).


AHO YAVUKIYE

Kamariza yavutse ku itariki ya 25 werurwe 1954.Yavutse kuri Rusingizandekwe Leandre na Mukarushema Berenadeta.

Yavukiye ku musozi wa Rukara mu Runyinya mu karere ka Nyaruguru.[1]

  1. https://rw.wikipedia.org/w/index.php?title=Umuhanzi_kamariza&veaction=edit