Akazi Kanoze (AKA)

Akazi Kanoze ni Umushinga wafunguwe muri 2015 numuryango wa USAID ufite intumbero yo gufasha urubyiruko mu kwihangira imirimo Ukaba ushyurwa mu bikorwa nikigo cya EDC(Education Development Center)[1]

Akazi kanoze Logo

Amateka hindura

Nyuma y'uko umushinga wabanyamerika witwa USAID uteye inkunda umushinga AKAZI Kanoze watangiye ufasha urubyiruko guhera mu mwaka wa 2015, aho bafashije urubyiruko rutandukanye mu bijyanye no kwiteza imbere ndetse no kubongerera ubumenyi nubushobozi mu bikenewe ku masoko. Akazi kanoze katangiranye n'urubyiruko rurenze ibihumbi bibiri harimo abahungu n'abakobwa, umusaruro byatanze nuko mirongo itandatu kwijana by'urubyiruko rwahuguwe babonye imirimo mu bigo bitandukanye hano mu Rwanda.

Kuva yashingwa AKA yagiye ifasha cyane urubyiruko mu kubahugura mu bigendanye no kumenya ibikenewe kw'isoko ry'umurimo, kubona igishoro n'uburyo wakibyaza umusaruro, kwihangira imirimo, ubuvugizi ndetse n'ibindi bikorwa bitandukanye bigamije kongerera urubyiruko ubushobozi.[2] Benshi mubafashishwe cyane nakazi kanoze harimo abakobwa bagera ku munani kwijana bahawe akazi nabandi badamu batabonye amahugurwa[3]

Imbogamizi hindura

Akazi kanoze n'umuryango watangiriye mu Rwanda washyizweho cyangwa watekerejweho kubw'ibibazo n'imbogamizi byagaragaraga muri sosiyete nyarwanda harimo nkuko mirongo ine kw'ijana(40%) ryabatuye igihugu cy'u Rwanda n'urubyiruko ruri hagati y'imyaka 14-35 y'ubukure. abarenga ibihumbi bibiri barangiza amashuri yisumbuye buri mwaka naho abarenga ibihumbi mirongo icyenda bajya mu mashuri yigisha ubumenyi ngiro mu Rwanda (TVET School) nyuma yibi byosehakomeza kubaho ikibazo cy;ubushomeri kiri ku kigera cya mirongo itandatu nagatanu kw'ijana (65%) mu Rwanda. Biciye mu bufatanye na minisiteri y'uburezi, akazi kanoze kafashije urubyiruko rwinshi mu kubongerera ubumenyi ndetse n'ubushobozi kugirango batange umusanzu n'imbaraga zabo mw'iterambere ry'igihugu.[4]

Umusaruro hindura

Akazi kanoze yatanze umusaruro cyane aho kugeza ubu bamaze gufasha barenga ibihumbi bibiri na makumyabiri (220,000) bakaba barabonye amahugurwa abaha ubumenyi ndetse anabategurira kubona ubushobozi bwo guhangana kwisoko ry'umurimo, cyane ko benshi barangizaga amashuri bakaba abashomeri,Akazi kanoze yahinduye ayo mateka ifasha benshi kwitezaimbere.[5] Akazi kanoze yafatanije na minisiteri y'uburezi mu guhindura integanyanyigisho mumashuri y'isumbuye zifasha abanyeshuri kurangiza kwiga biteguye guhangana nabandi kwisoko ryumurimo, ibi bikaba byaratangiye muri 2016. Sibyo gusa kandi abanyeshuri bashyizwe mu matsinda yo kwizigamira no kugurizanya aho ubu bafite amatsinda arenga magana atatu na mirongo inane natatu (383) abarenga magana inani bakaba bayabamo buri musi ndetse bakaba bamaze kwizigamira arenga ibihumbi cumi nicyenda byamadorari ($19,000), uru rubyiruko rwose rufite intumbero yo kwitegura akazi, kuko akazi gatanga ubuzima![6]

Aho byakuwe hindura

  1. "Archive copy". Archived from the original on 2022-02-02. Retrieved 2022-02-02.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  2. https://www.akazikanoze.org/
  3. https://www.linkedin.com/company/akazi-kanoze-access/?originalSubdomain=rw
  4. https://www.edc.org/akazi-kanoze-2-ak2
  5. https://www.youtube.com/watch?v=pyBjAYhBQa8&t=25s
  6. https://www.youtube.com/watch?v=MO7M87L0MHk&t=75s