Umuziki gakondo w'u Rwanda

Mu Rwanda, umuziki ufatwa nk’umuyoboro w’ingenzi abanyarwanda bo hambere banyuzagamo ubutumwa butandukanye. N'ikimenyimenyi, kuva umwana akiri muto yaririmbirwaga

Ingoma igikoresho gakondo bakoresha bacuranga.
Gukubita Ingoma nuburyo bukoresha butanga umuziki.
Umwirongi.
Umuhanzi kazi wabiciye mu muziki nyarwanda mu njyana gakondo Cecile Kayirebwa

indirimbo zimufasha kuruhuka ndetse no mu gihe cyo gukina, hari indirimbo z’ababaga mu matorero cyane cyane urubyiruko n’abagabo babaga bakereye itabaro bitwaga intore. Ibi n’ibindi byinshi byerekana ko mu buzima abanyarwanda babagaho kera, umuziki wari ufite uruhare rukomeye.

Ubundi akenshi indirimbo n’imbyino ni ibintu byajyanaga kuko abanyarwanda babyinaga banaririmba.

Iningiri


Akamaro k’umuziki mu mibereho y’abanyarwanda

hindura

Mu rwego rwo gutambutsa ubutumwa bunyuranye, abanyarwanda babanzaga kuvuza ingoma ndetse n’iyo umwami yibamburaga, havuzwaga ingoma y’indamutsa bigakurikirwa n’injyana y’umugendo ubwo uwo mwami w'u Rwanda yabaga arambagira mu bwami bwe ndetse no mu gihe yabaga agiye kuryama hagacurangwa inanga. Umuziki wifashishwaga mu bihe bitandukanye byaba iby'akababaro n'iby'ibyishimo.[1]

Mu Rwanda, hari umuziki wari wihariwe n’ibyiciro by’imyuga y’abaturage nk’ikinimba cyakundaga kubyinwa n’abahinzi mu gihe aborozi bavugaga amazina y’inka[2] noneho abahigi bakagira amahigi.

Akenshi usanga ubwo babaga bishimye, abanyarwanda barakundaga kuririmba banacuranga ari na ko bakoma amashyi banavuza impundu.

Ibikoresho bya muzika

hindura

Kera abanyarwanda bakundaga kuririmba, kubyina no gucuranga cyane cyane bifashishije ibikoresho binyuranye nk’Umuduri, Inanga, Umwirongi, Insengo, Ihembe, Ikondera, ikembe, amayugi n’ingoma.[3][4][5]

Abahanzi n’amatorero gakondo

hindura
  • Rujindiri uzwi cyane nk’umuhanga mu gucuranga inanga [6]
  • Mushabizi Jean Marie Vianney wamenyekanye mu ndirimbo nka ‘Zaninka’
  • KIRUSU Tomasi
  • Cecile Kayirebwa
  • Sentore Athanase
  • Muhire Theogene
  • Sentore Jules
  • Nzayisenga Sophie
  • Karasira Clarisse
  • Masamba
  • Muyango
  • Ngarukiye Daniel
  • Itorero ry’Igihugu Urukerereza
  • Itorero Inganzo ngari
  • Itorero Inyamibwa
  • Itorero Imena Cultural Troupe
  • Itorero Ibihame
  • Itorero Indashyikirwa


Inkomoko y’ibiri muri iyi nyandiko

hindura
  1. Julius O. Adekunle, « Music and Dance » in Culture and customs of Rwanda, Greenwood Press, Westport, Conn., 2007, p. 133-146 ((ISBN 978-0-313-33177-0)) http://psulibrary.palawan.edu.ph/wtbooks/resources/pdf/906243.pdf
  2. KANIMBA MISAGO Celestin na LODE VAN PEE, Rwanda Umurage ndangamuco kuva kera kugeza magingo aya, Institute of national museums of Rwana, 2012, p. 224
  3. Umwirongi (sing.) - Imyirongi (pl.), http://music.africamuseum.be/instruments/english/rwanda/umwirongi.html
  4. KANIMBA MISAGO Celestin na LODE VAN PEE, Rwanda Umurage ndangamuco kuva kera kugeza magingo aya, Institute of national museums of Rwana, 2012, p. 225-235
  5. Umwirongi-agahege http://music.africamuseum.be/instruments/english/rwanda/umwirongi-agahege.html
  6. Didier Demolin, “Rujindiri maître de l’inanga, musique de l’ancienne cour du Rwanda”, Cahiers d’ethnomusicologie, 6 | 1993, 243-244. https://journals.openedition.org/ethnomusicologie/1517?lang=en

Reba kandi

hindura