Arikidiyosezi Gatolika ya Kigali
Arikidiyosezi Gatolika ya Kigali (Mu Kilatini: Archidioecesis Kigaliensis ) ni Akarere k'ubutumwa ka Kiliziya Gatolika mu Rwanda. Yatangiriye muri Diyosezi Gatolika ya Kabgayi ishyizweho na Papa Paul wa VI ku wa 10 Mata 1976. Icyo gihe yakoraga ibifashijwemo bya hafi n'Umwepiskopi wa Butare, Byumba, Cyangugu, Gikongoro, Kabgayi, Kibungo, Nyundo, Ruhengeri. Iyi Arikidiyosezi ni yo yonyine rukumbi iba mu Rwanda.
Icyicaro cya Arikiyepiskopi wa Kigali kiri kuri ni Katederali yitiriwe Mutagatifu Mikayile.
Abepiskopi
hinduraUrutonde rw'Abepiskopi ba Kigali
hindura- Visenti Nsengiyumva (1976 – 1994)
- Tadeyo Ntihinyurwa [ fr ] (9 Werurwe 1996 – 19 Ugushyingo 2018)
- Antoni Kambanda[1] (19 Ugushyingo 2018 - Ubu)
Abandi bapadiri b'iyi Arikidiyosezi babaye abasenyeri
hindura- Célestin Hakizimana, yagizwe Umwepiskopi wa Diyosezi ya Gikongoro mu 2014
- Anaclet Mwumvaneza, yagizwe Umwepiskopi wa Diyosezi ya Nyundo mu 2016
- Jean Bosco Ntagungira, yagizwe Umwepiskopi wa Diyosezi ya Butare mu 2024
Reba kandi
hinduraReba
hindura- ↑ Resignations and Appointments, 19.11.2018 (Itangazo rigenewe abanyamakuru), Ibiro bya Papa. Ku wa 19 Ugushyingo 2018. Byarebweho ku wa 09 Gashyantare 2021
- Inkomoko y'inyongera
- "Church Politics and the Genocide in Rwanda", Timothy Longman, Journal of Religion in Africa, Vol. 31, Fasc. 2, Religion and War in the 1990s (May, 2001), pp. 163–186 https://brill.com/view/journals/jra/31/2/article-p163_4.xml