Antoine Kambanda

Kambanda Antoine ni Umunyarwanda akaba n'Umuyobozi ukomeye muri Kiliziya Gatolika wabaye Arikiyepiskopi wa Arikidiyosezi Gatolika ya Kigali ku wa 11 Ugushyingo 2018, Mbere yaho, guhera mu 2013 yari Umushumba wa Diyosezi ya Kibungo, Ku wa 25 Ukwakira 2020, Papa Fransisko yatangaje ko azamuzamura ku ntera ya karidinari, Nuko mu ihuriro ryo ku wa 28 Ugushyingo 2020 iki gikorwa kiza kubera i Roma, aba Karidinari wa mbere mu Rwanda.[1]

Dosiye:Official portrait of His Eminence Antoine Cardinal Kambanda.jpg
Cardinal KAMBANDA Antoine
Cardinale Antoine Kambanda

Akiri Umwana hindura

Antoine Kambanda yavutse ku wa 10 Ugushyingo 1958 mu Rwanda, Kubera Ivangura rishingiye ku moko, umuryango we wimukiye mu gihugu cy'Uburundi baza kwerekeza no muri Uganda, aho yize amashuri abanza, hanyuma yimukira muri Kenya, ari naho yize amashuri yisumbuye, Nyuma yaje gusubira mu gihugu cye, aho yagiye mu iseminari i Rutongo, (1983–1984) na Seminari Nkuru yitiriwe Mutagatifu Karori Borromeo ya Nyakibanda i Butare (1984–1990), Ku wa 8 Nzeri 1990, yahawe ubupadiri i Kabgayi na Papa Yohani Pawulo wa II. Kuva mu 1990 kugeza mu 1993 yabaye umuyobozi ushinzwe amasomo mu Iseminari nto ya Mutagatifu Visenti i Ndera, Kigali. Nyuma yerekeje mu ishuri rya Alphonsian Academy i Roma kuva mu 1993 kugeza 1999, aho yakuye impamyabumenyi y'ikirenga muri tewolojiya. Ababyeyi be na batanu muri barumuna be batandatu, hamwe n’abandi bavandimwe n’inshuti benshi, bishwe mu 1994 muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

 
Padiri Cardinale Kambanda

Padiri hindura

Kambanda yagizwe Umuyobozi wa Karitasi ya Arikidiyosezi ya Kigali mu 1999. Yaje kuba umuyobozi wa komite ishinzwe amajyambere ya Diyosezi ya Kigali, umuyobozi wa komisiyo ya "Ubutabera n’amahoro" ya diyosezi, akaba umwarimu wa tewolojiya y’imyitwarire muri Seminari Nkuru ya Nyakibanda. Avuga mu 2004 Kuri Jenoside Yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, Kambanda yemeye ko mu gihe bamwe mu bayobozi b'amadini gatolika bagerageje kurinda abaturage, abandi bagize uruhare muri ubwo bwicanyi, Kambanda yavuze ko ari ngombwa ko Kiliziya Gatolika ubwayo igomba kwiyubaka kugira ngo ihoshe ingaruka za Jenoside, Yavuze ati: "gukoresha isakramentu rya penetensiya mu kwiyunga no gukiza inzangano zishingiye ku moko no kwiyunga nawe ubwawe, hamwe n'Imana ndetse n'abandi, byagira akamaro mu guteza imbere kwizera kurangwa no kwizerana gutsinda ubwoba bw'undi."

Muri Nzeri 2005, Karidinali Crescenzio Sepe yamugize umuyobozi wa seminari nkuru ya filozofiya iherereye muri Diyosezi Kabgayi. Ku wa 10 Gashyantare 2006, Kambanda yagizwe umuyobozi wa Seminari Nkuru yitiriwe Mutagatifu Karoli Borromeo ya Nyakibanda. Yasimbuye Nyiricyubahiro Musenyeri Smaragde Mbonyintege, wari wagizwe umwepiskopi wa Diyosezi ya Kabgayi.

Muri Kamena 2011, yayoboye abanyarwanda benshi bagiye mu rugendo nyobokamana i Namugongo, muri Uganda, kugira ngo bifanyanye n'abandi bakirisitu mu birori byo kwizihiza umunsi mukuru w’abamaritiri b'abakirisitu 45 bahindutse bishwe mu 1884 n'Umwami Mwanga wa II wa Buganda . Mu nyigisho ye, yavuze ko igitambo abahowe Imana batanze cyafashije cyane gukwirakwiza Ubukirisitu muri Afurika bereka abamisiyoneri ko abizera bazemera gupfa bazira ukwemera kwabo.

Musenyeri hindura

Ku wa 7 Gicurasi 2013, Papa Fransisiko yagize Kambanda Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kibungo, Yasimbuye Kizito Bahujimihigo, weguye muri Mutarama 2010 kubera "ibibazo bikomeye by’amafaranga" muri diyosezi ndetse n’ubwoba bw'uko amabanki yari agiye gufatira imwe mu mitungo ya Diyosezi kubera kutishyura imyenda, Inama y'Abepiskopi Gatolika bo mu Rwanda yamuhisemo ngo yitabire Sinodi y'Abepiskopi mu 2015, Ku wa 19 Ugushyingo 2018, Papa Francis yamugize Arkiyepiskopi wa Kigali, Ku wa 25 Ukwakira 2020, Papa Francis yatangaje ko azamuzamura ku ntera ya karidinari mu ihuriro riteganijwe ku wa 28 Ugushyingo 2020, Ku cyumweru cyo ku wa 01 Ugushyingo 2020, Perezida wu Rwanda Paul Kagame yoherereje Antoine Kambanda ubutumwa bw'ishimwe ku bw'uwo mwanya yari atorewe aho yamugaragarije ibyishimo atewe n'urwego agezeho ndetse n'uruhare Kiliziya Gatolika mu Rwanda ifite mu kuzamura imibereho myiza n'iterambere ry'abanyarwanda.[2]

Karidinali hindura

I Roma ku wa 28 Ugushyingo 2020, ni bwo Papa Francis yagize Antoine Kambanda Umukaridinali, Ku Cyumweru tariki ya 06 Ukuboza 2020, mu Rwanda muri Kigali Arena habaye igitambo cya Misa cyo gushimira Imana yahaye u Rwanda Karidinali wa mbere mu mateka, ari we Karidinali Antoine Kambanda cyanitabiriwe na Perezida w'u Rwanda Paul Kagame.[3] Ku wa 16 Ukuboza 2020 yaje gutorerwa kuba umwe mu bagize ibiro bya Papa bishinzwe iyogezabutumwa bw'abantu ku isi.

Reba kandi hindura

  • Abakaridinali bashyizweho na Papa Fransisko

Reba hindura

  1. Cardinal Kambanda : par mon cardinalat, « le Pape est dans les périphéries » Vatican News (Mu Gifaransa) Ku wa 02 Ukuboza 2020. Byarebweho ku wa 09 Gashyantare 2021
  2. President Kagame congratulates Cardinal - Elect Antoine Kambanda https://www.gov.rw/blog-detail/president-kagame-congratulates-cardinal-elect-antoine-kambanda
  3. Perezida Kagame yitabiriye misa yo gushimira Imana yahaye u Rwanda Karidinali https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/Perezida-Kagame-yitabiriye-misa-yo-gushimira-Imana-yahaye-u-Rwanda-Karidinali

Inkomoko y'inyongera hindura

  • McElwee, Joshua J. (22 October 2015). "Rwandan bishop carries special concerns to synod in Rome". National Catholic Reporter. Retrieved 20 November 2018.