Diyosezi Gatolika ya Cyangugu

Diyosezi Gatolika ya Cyangugu ( Mu Kilatini: Cyanguguen(sis) ni diyosezi iherereye mu mujyi wa Cyangugu ikaba n'imwe mu zigize Intara ya kiliziya ya Kigali mu Rwanda.

Kiliziya

Diyosezi ya Cyangugu (mu gifaransa Diocèse Catholique de Cyangugu ) yashinzwe na Papa Yohani Pawulo wa II ku wa 14 Ugushyingo 1981. Yahawe Musenyeri Thaddeus Ntihinyurwa ku wa 24 Mutarama 1982, kuba umwepiskopi wa Diyosezi kugeza igihe yagiriye kuba Arikiyepiskopi wa Kigali ku wa 9 Werurwe 1996, akanaba Umuyobozi wa Cyangugu kugeza ku wa 2 Mutarama 1997, igihe papa yashyiragaho umusimbura, Musenyeri Yohani Damascene Bimenyimana, wabaye Umwepiskopi wa Diyosezi ya Cyangugu kugeza yitabye Imana ku wa 11 Werurwe 2018.

Ubuyobozi hindura

  • Abepiskopi ba Cyangugu (umuhango wa Kiliziya Gatatolika ya Roma)
    • Musenyeri Thaddée Ntihinyurwa (05/11/1981- 09/03/1996), yagizwe Arikiyepiskopi wa Kigali ariko bidatinze aba Umuyobozi hano
    • Arikiyepiskopi Thaddée Ntihinyurwa (Umuyobozi kuva ku wa 25/03/1996 - 02/01/1997)
    • Musenyeri Jean Damascène Bimenyimana (02/01/1997 - 11/03/2018)
    • Musenyeri Edouard Sinayobye (06/02/2021 - Ubu)

Paruwasi hindura

  • Shangi
  • Nkanka
  • Mibilizi
  • Mwezi
  • Muyange
  • Nyamasheke
  • Yove
  • Cyangugu
  • Nyabitimbo
  • Hanika
  • Tyazo
  • Mashyuza
  • Mushaka
  • Nyakabuye

Reba kandi hindura

Reba hindura

Ihuza ryo hanze hindura