Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri

Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri ( Mu Kilatini: Dioecesis Ruhengeriensis) ni agace ka kiliziya cyangwa Diyosezi ya kiliziya gatolika ya Roma mu Rwanda. Yashinzwe ku wa 20 Ukuboza 1960 na Papa Yohani XXIII . Iyi Diyosezi ni imwe mu zigize Intara y'Ubutumwa ya Arikidiyosezi ya Kigali . Umwepiskopi uriho ubu ni Vincent Harolimana.

Kiliziya Gatolika ya Ruhengeri yashinzwe na Papa Yohana XXII muri 1960
Kiliziya
Kiliziya

Iyi Diyosezi ifite Paruwasi 11 kandi irimo icyahoze ari Intara ya Ruhengeri mu karere ka Musanze. Diyosezi yavuye mu bihe bikomeye by'intambara kuva mu 1990–1998, kandi ku bw'imbaraga za Musenyeri Bahujimihigo, igenda igaragara ko iri ku rwego rw'igihugu rwose. Iyi Diyosezi ifite rimwe mu mashuri makuru akomeye (INES, Institut d'enseignement superieur de Ruhengeri) n'ibitaro bifatika (Hôpital de Nemba).

Urutonde rw'Abasenyeri ba Ruhengeri hindura

 
Diyoseze gatolika ya Ruhengeli ibarizwa mu akarere ka Musanze (Ruhengeri)
  • Bernard Manyurane (1960–1961)
  • Joseph Sibomana (1961–1969)
  • Phocas Nikwigize (1968–1996)
  • Kizito Bahujimihigo (1997 – 2007)
  • Vincent Harolimana (Kuva mu 2012 - Ubu)

Reba hindura

Ihuza ryo hanze hindura