Diyosezi Gatolika ya Gikongoro

Diyosezi Gatolika ya Gikongoro ( Mu Kilatiini: Ghikongoroën(sis) ni diyosezi iherereye mu mujyi wa Gikongoro mu Karere k'Ubutumwa ka Kiliziya ka Kigali mu Rwanda . Diyosezi .

Kiliziya
Diyoseze gatolika ya Gikongoro

ibamo paruwasi ya Kibeho, aho Bikira Mariya yabonekeye abantu mu myaka ya za 1980. Ingoro y'amabonekerwa ya Bikira Mariya Nyina wa Jambo wa Kibeho ubu irahari kandi ni ahantu hahurira abakora ingendo nyobokamana. Iyi Diyosezi irimo na paruwasi nini Gatolika i Kaduha na Cyanika. Amateka avuga ko Gikongoro yari intara ikennye cyane mu Rwanda. Gikongoro ubu ni igice cy'Intara y'Amajyepfo.

Umwepiskopi wa mbere w'iyi diyosezi, Augustin Misago, yashyizweho igice kubera ko yari yarize kandi yandika ku mabonekerwa ya Kibeho igihe yari Umuyobozi wa Seminari Nkuru ya Nyakibanda . Mu 1999, Guverinoma y'u Rwanda yashinje Musenyeri Misago uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, maze amara amezi 14 muri gereza mu gihe urubanza rwe rwabaga. Amaherezo yaje kugirwa umwere muri Kamena 2000 maze yemererwa gusubira mu mirimo ye yo kuba umwepiskopi.

Yashinzwe nka Diyosezi ya Gikongoro ivuye kuri diyoseze ya Butare

Amateka

hindura

Ubuyobozi

hindura
  • Abepiskopi ba Gikongoro (umuhango wa Kiliziya Gatolika ya Roma)
    • Musenyeri Augustin Misago (1992-2012)
    • Musenyeri Célestin Hakizimana (2015 - ubungubu)

Reba kandi

hindura

Ihuza ryo hanze

hindura