Uwimpundu Sandrine

[1]Uwimpundu Sandrine ni umugore w'umunyarwandakazi akaba umukinnyi wa filime umaze kumenyekana cyane mu Rwanda ku mazina ya Rufonsina.

Uwimpuwe Sandrine uzimuri film nka Rufonsina
Rufonsina Umukinnyikazi wa film mu Rwanda

UBUZIMA BWITE hindura

Uwimpundu Sandrine ubundi amazina ye yanyayo ni ayo, aho benshi ku mbuga nkoranyambaga no kuri televisiyo na radiyo [2] azwi nka Rufonsina. Umwana w'umukobwa w'umunyamahane cyane akaba umwana w'umukobwa w'umunyacyaro cyane utewe ishema ryokuvuga ikigoyi (ni ururimi rukoreshwa mu majyaruguru[3] ashyira burengerazuba[4] bw'u Rwanda.) Uwimpundu afite umugabo bashakanye afite n'umwana umwe w'umukobwa akaba ari Mama Gallois izina ry'ububyeyi, akaba asazwe akora akazi umwuga w'ukubudozi .[5]Uwimpundu Sandrine uzwi nka Rufonsina ndetse akaba ubu ari umukinnyi genderwaho muri filime inyura kuri television Rwanda mu cyigo cy'igihugu cy'itangazamakuru RBA, ahoo akina ari umudozi w'imyenda, witwa cyane kukazike ndetse n'abakiriye be abitaho , afite kandi umwana w;umuhugu umwe . [6][7]

GUKINA FILIME hindura

Uwimpundu Sandine tuzi kumazina ya Rufonsina[8] uri mu bagore bacye bakina filime mu Rwanda basetsa nkuko abagabo babikora,akaba ari umwe utuma filime Nyarwanda zikundwa. izina Rufonsina ryatumwe amenyekana muri filime ari gukina yatumwe amenyekana cyane, Rufonsina ukunze gukina filime ari umugoyikazi (uvuga ikigoyi[9]). Rufonsina wabaye umukinnyi muri filime Ejo Si Cyera, byamufashije kumenyekana, kakaba ari kamwe mu kamufashije kumenyekana cyane, Ati " Akantu nkina nkubitana imigeri Seburikoko[10]imigeri,ncanga imigeri ako kantu naragakunze cyane gafite urwego kashyizeho kuko karahererekanyijwe cyane n'abantu bo hanze barampamagaye biti usanzwe ukina karate?, ni gute ukubita umugobo agahunga, bimeze bite?". Rufonsina umaze imwaka myinshi akina filime isaga 12, gukina filime no gutebya ntabwo ari ibintu ashakisha cyangwa yaba yarize mu mashuri ahubwo ni impano Imana Yamuhaye, yagize Ati " ushobora kumbwira ngo ngwino nguhe akazi Gukina) nkacishamo ijisho umunota umwe nkahita mbikora binyoroheye.[11]

Uwimpundu Sandrine ubu ari gukina muri filime eshanu icyarimwe, ibyo akabishobora kuko badakina babatunguye kandi abikora bucye bucye. Filime yinjiye no mu rugo rwe kuburyo ibyo akora umugabo we arabikunda ndetse aranamushyigikiye, naho umwana ,[12] we w' umukobwa y'ibyariye ntakimwita mama we ahubwo amwita Rusonsi ngwino wirebe dore uri kunyura kuti televiziyo, gusa uwo mwana nawe arabikunda. Rufonsina[13] ucyeneye iterambere rirambye kandi rihoraho afite intego yo kuzaba umukinnyi mpuzamahanga muri filime na cinema ku isi. [14]

IBIHEMBO hindura

Uwimpundu Sandrine (Yageze i kigali bwa mbere 2007 akaba yaratangiye gukina filime 2009) yahawe ibihembo bibiri mu Rwanda nk'umukinnyi mwiza wa filime w'umwaka wa 2020, n'umukinnyi mwiza wa byenda gusetsa w'umwaka 2020. Rufonsina[15] amaze gukina filime nyishi zirimo Kibonke[16] Papa Sava[17], Seburikoko,[18] Ejo si kera[19], Umuturanyi[20].[21]

Reba hindura

  1. https://yegob.rw/umuhungu-we-wagira-ngo-baravukana-rufonsina-wo-muri-filime-umuturanyi-yerekanye-umwana-we-wumuhungu-abyiruye-amafoto/
  2. https://www.rba.co.rw/
  3. https://www.northernprovince.gov.rw/
  4. https://www.westernprovince.gov.rw/
  5. https://www.newtimes.co.rw/entertainment/actress-rufonsina-shares-journey-stardom
  6. https://inyarwanda.com/inkuru/114025/inzozi-za-rufonsina-wamamaye-muri-sinema-kubera-ikigoyi-114025.html
  7. https://www.bbc.com/gahuza/amakuru-60414624
  8. https://www.youtube.com/watch?v=sWCybNTWa24
  9. https://www.youtube.com/watch?v=DNb6BPLL9Lc
  10. https://www.youtube.com/watch?v=ILy-SInA18M
  11. https://www.bbc.com/gahuza/amakuru-60414624
  12. https://kigalihit.rw/rufonsina-umukinnyi-wa-film-ukunzwe-mu-rwanda-yatunguwe-numwana-we/
  13. https://www.youtube.com/watch?v=sWCybNTWa24
  14. https://www.newtimes.co.rw/entertainment/actress-rufonsina-shares-journey-stardom
  15. https://www.youtube.com/watch?v=J9Asa2Nplpw
  16. https://www.youtube.com/watch?v=e_f91Xm1n-s
  17. https://www.youtube.com/watch?v=dRZtPk4WQG8
  18. https://www.youtube.com/watch?v=u_dm69U7ZGM
  19. https://www.youtube.com/watch?v=WcsOP7SA7eM
  20. https://www.youtube.com/watch?v=UlX3j5CBKNw
  21. https://inyarwanda.com/inkuru/114025/inzozi-za-rufonsina-wamamaye-muri-sinema-kubera-ikigoyi-114025.html