Umubyeyi Sharifa
Umubyeyi Sharifa ni rwiyemezamirimo w'umunyarwandakazi ukora inkweto yagize igitekerezo cyo kwikorera nyuma yuko atakaje akazi kubera COVID 19 muri guma murugo niho yabonye umwanya wo gutekereza ikindi cyintu yakora cyamubyarira inyungu kurubu akaba afite inzu ikora inkweto yitwa Ceka uburyo ikoramo umukiriya yerekana inkweto ashaka bakazimukorera cyangwa bagahimba nizindi. Umubyeyi nyuma yo gushinga Ceka ikorera i gikondo yashatse abari basanzwe badoda inkweto kumuhanda arabatoza batangira gukorana kinyamwuga kurubu Umubyeyi avugako bahisemo kujya bakora inkweto abakiriya bashaka kugirango borohereze abajya kuzigura hanze.[1]Umubyeyi akomeza avugako imbogamizi zihari ari ukugera kubantu bataba muri kigali kandi umwihariko wizi nkweto nuko zitandukanye nizisanzwe kw'isoko zikaba zigura hagati 14000 Rwfkugeza kuri 20000 Rwf iz'abagore naho iz'abagabo ni 20000 Rwf kugeza 30000 Rwf.[2]
Ishakiro
hindura- ↑ "Archive copy". Archived from the original on 2022-05-04. Retrieved 2022-05-04.
{{cite web}}
: CS1 maint: archived copy as title (link) - ↑ https://www.newtimes.co.rw/lifestyle/footwear-makers-starting-business-during-pandemic