Intara y’Amajyaruguru y’u Rwanda

Intara y’Amajyaruguru Iherereye mu majyaruguru y'u Rwanda ikaba ihana imbibi na:

Intara y’Amajyaruguru
Mu majyaruguru: Repubulika y’Ubuganda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo
.

Intara y’Amajyaruguru ifite ubuso bwa kirometero kare 3331 n’abaturage barenga 1.604.997. Igice kinini cy’Intara y’Amajyaruguru kigizwe n’imisozi miremire, igaherwa mu mujyaruguru yayo n’uruhererekane rw’ibirunga. Iteganya gihe rimeze neza, rigizwe n’imvura isanzwe mu gihe cy’umwaka, n’amahumbezi mu gihe kinini cy’umwaka uretse mu mezi abiri gusa ya gicurasi na Kamena, mu CYI haba hari izuba naryo ridakanganye cyane.

Intara y'Amajyaruguru yashyizweho hakurikijwe Itegeko No. 29/2005 of 31/12/2005 rishyiraho inzego z'igihugu cy'u Rwanda. Iyi Ntara yakozwe hakomatanyijwe icyari intara ya Ruhengeri, Byumba n'igice cy'amajyaruguru cy'icyahoze ari Kigali Ngali. Kuri ubu Intara y'Amajyaruguru igizwe n'Uturere 5 aritwo: Burera, Gakenke, Gicumbi, Musanze, Rulindo na Imirenge 89, Utugari 413 n'Imidugudu 2743.