Isoko rya Murama
Isoko rya Murama isoko rya Murama ni isoko ricuruza imbuto aho ry'ubakiwe abaturage abacuruza imboga n'imbuto harimo abari n'abategarugori ndetse n'abagabo aho ribarizwa mu murenge wa Murama mu karere ka bugesera mu intara y'iburasirazuba bwu Rwanda . Isoko rya Murama rikaba ry'ishimimwe n'Abacuruza imboga n’imbuto barishimira ko bubakiwe isoko rya Murama.
Murama
hinduraAbaturage b'umurenge wa ngeruka biganjemo abagore bacururizaga imboga n'imbuto hasi mu isanteri ya murama bamurikiwe kumugaragaro isoko rito ritwikiriye rifite agaciro kangana na miliyoni zisaga mirongwitatu neshanu z'amafaranga y'u Rwanda (35M Frw) Iri soko ryatashywe kumugaragaro kuri uyu wa gatanu taliki 19 Nyakanga 2024, ryubastwe kubufatanye bw'Akarere ka Bugesera n'umufatanyabikorwa Caritas Rwanda rikaba rifite imyanya 40 y'aho bacururiza, rikaba rifite ububiko ndetse n'ubwiherero.[1]Ni isoko ryubatswe nyuma yaho abatuye muri ibi gice bagararije ubuyobobozi bw’Akarere ko aho bakoreraga hatari hameze neza kuko mu gihe cy’imvura cyangwa izuba ibicuruzwa byabo byangirikaga cyane bityo bikabateza ibihombo.[1]
Isoko rya Murama ni isoko riherereye mu isantare ya Murama, mu murenge wa Ngeruka , ni isoko rito rya Murama bakaba barabonye aho bacururiza imboga n’imbuto heza kandi hajyanye n’igihe, aha twavuga imboga , imbwija, imbogeri, kaloti, ibirayi, ibishyimbo, ibijumba, inyanya, ibitunguru , ubunyobwa , imineke, avoka nibindi byinshi aho bakorera mu isoko rito yitwa Murama sellling point.[2]