Imbogeri ni imboga twavuga ziri mubwoko imbwija nyirizina, dodo, imbogeri, Imboga rwatsi, imiriri. Izi mboga kuri ubu ku mafunguro menshi uzisangaho zaba zitetse ukwazo cyangwa zitekanywe n’ibindi byo kurya.[1][2]

Imbogeri

Akamaro hindura

  • Kimwe n’izindi mboga rwatsi zose, imbwija zifite muri zo oxalates. Bityo ku bantu bafite ikibazo cy’utubuye mu mpyiko babirya mu rugero ruto kuko kuzirya cyane byabongerera utwo tubuye.
  • Muri rusange izi mboga ntizitera umubiri ubwivumbure. Gusa niba bikubayeho wagana ivuriro rikuri hafi. Ubwivumbure butewe nazo buza nyuma y’iminota micye umaze kuzirya.
  • Zihabwa umwana mu byo kurya iyo arengeje amezi 8. Mbere yayo ahabwa epinari.
  •  
    Imboga rwatsi
    Mu kuzirya, ushobora kuzitogosa cyangwa ukazinyuza ku muriro gacye harimo amavuta, umeze nk’uzikaranga ariko ukirinda ko zihishwa n’amavuta kuko waba wangije zimwe mu ntungamubiri zibamo.[3]
  •  
    Dodo
    Utubuto twazo natwo tubamo intungamubiri nk’iziri mu bibabi. Kuduteka rwose nta kibazo ndetse uramutse unabonye twinshi ugasyamo ifu wayivanga n’andi mafu ugakora igikoma cyangwa isupu bitewe n icyo ushaka.[2][1][4]

Amashakiro hindura

  1. 1.0 1.1 https://www.teradignews.rw/menya-akamaro-gakomeye-ko-kurya-imboga-zimbwija/
  2. 2.0 2.1 https://umutihealth.com/akamaro-ko-kurya-imbwija/
  3. https://web.archive.org/web/20230228091534/https://www.umucyoradio.com/ubuzima/article/amwe-mu-mafunguro-abantu-batitaho-kandi-afitiye-akamaro-kanini-umubiri
  4. "Archive copy". Archived from the original on 2023-02-28. Retrieved 2023-02-28.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)