Persea americana Colombia
Avocado fruit variety in the Philippines
Avoka
avoka eshatu mu giti

Avoka hindura

Avoka Ibarirwa mu muryango wa lauracees, mu bwoko bwa persea Americana, yakomotse muri Amerika yo hagati. Avoka ni imbuto ziribwa zikungahaye cyane ku muvuta na vitamini. Avoka ni igiti gikura kikagera ku burebure bwa metero 8 kugera kuri 20. Amoko yatsindiriwe akunze kuba magufi kuruta amahumbikano.[1][2]

Akamaro k’Avoka hindura

Avoka zikungahaye ku mavuta kurusha izindi mbuto ziribwa ari mbisi (7.8-40.7) bityo zitanga imbaraga , zikungahaye kuri vitamini C,A,B,E,K. Inombe y’Avoka ikorwamo amavuta yo guteka, umutobe wo kunywa. Avoka kandi zikoreshwa mu nganda zikora imiti, amavuta yo kwisiga n’amasabune, ibishishwa n’ibisigazwa byazo bikorwamo ibyo kurya by’amatungo.[1][2]

Aho Avoka Ikunda hindura

Avoka ikunda ahantu hagwa imvura iringaniye (1250-1750mm) mu mwaka,ubutaka butarekamo amazi menshi kuko atuma imizi ibora bityo igiti kikuma. Avoka yera hose mu Rwanda ku butumburuke buri hagati ya metero 900 na metero 1800, ahantu hari ubusharire bwa PH5.5-6 ariko hari n’amoko yera neza hejuru ya metero 2000.[1][2]

Amoko y’Avoka hindura

Amoko y’Avoka y’ingenzi yakozweho ubushakashatsi akagaragaza ko yera neza ni:

  • Hass,
  • fuerte,
  • Ettinger,
  • Booth8,
  • Choquette
  • na collisson. Hariho andi yera mu rugero kandi akera hejuru ya metero 2000. Ayo ni nka
  • Zutano,
  • puelba,
  • Dickison,
  • simpson,
  • Bacon,
  • Booth7. Avoka zera imbuto zifite ishusho itandukanye bitewe n’ubwoko bwazo. Hari izigira imbuto zibumbabumbye,izindi ni ndende kimwe nuko hari ingufi. Iyo Avoka ihishije, igishishwa gishobora gusa n’icyatsi cyangwa umutuku bitewe n’ubwoko bwayo.[1][2]

Amashakiro hindura

  1. 1.0 1.1 1.2 1.3 "Archive copy". Archived from the original on 2023-02-24. Retrieved 2023-02-24.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  2. 2.0 2.1 2.2 2.3 https://www.kigalitoday.com/ibidukikije/ibimera/article/abatuye-mu-mijyi-na-bo-bararebwa-na-gahunda-yo-gutera-ibiti-by-imbuto