Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iteganyagihe

Imvura nyinshi

Intangiriro hindura

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iteganyagihe (Meteo Rwanda) cyatangaje ko mu Rwanda hateganyijwe ibihe by’imvura nyinshi hagati ya tariki 10 n’iya 20 Ugushyingo 2022, ishobora kuzatera kwangirika kw’ibikorwaremezo bitabungabunzwe neza.[1][2]

Imvura hindura

 
Izuba igihe rirengera

ikigo cy'Igihugu gishinzwe iteganyagihe (Meteo Rwanda), iki kigo kivuga ko imvura nyinshi iteganyijwe mu ntara y’Amajyaruguru, Iburengerazuba n’Amajyepfo ukuyemo agace k’Amayaga. Inateganyijwe kandi mu Ntara y’Iburasirazuba n’Umujyi wa Kigali, aho bizaterwa ahanini n’isangano ry’imiyaga ihehereye ituruka mu Nyanja ngari ya Atlantique n’iy’u Buhinde.[3][4]

Ibipimo hindura

ikigo cy'Igihugu gishinzwe iteganyagihe kivugako Iyi mvura nyinshi iteganyijwe iri hagati ya milimetero 80 na 240 mu minsi 10. Meteo Rwanda, yavuze ko imvura nyinshi iteganyijwe izagira ingaruka zirimo; imyuzure hafi y’imigezi n’ibishanga, inkangu ahantu hatarwanyijwe isuri.[5][6]

Ibinyabiziga hindura

ikigo cy'Igihugu gishinzwe iteganyagihe kivugako imvura Izatera kandi kutareba neza imbere ku batwaye ibinyabiziga, bikaba bishobora guteza impanuka. Hari ingaruka ziterwa n’umuvuduko mwinshi w’imivu y’amazi no kwangirika kw’ibikorwaremezo bitabungabunzwe neza n’ibindi.[7][8]

Amashakiro hindura

  1. https://umuryango.rw/ad-restricted/article/ikigo-cy-igihugu-gishinzwe-iteganyagihe-cyaburiye-abaturwarwanda-ku-mvura#!
  2. https://www.isangostar.rw/meteo-rwanda-yatangaje-ko-igihembwe-cyumuhindo-kizarangwa-nimvura-nke
  3. https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/meteo-rwanda-yagaragaje-iteganyagihe-ry-imvura-izagwa-mu-gihe-cy-umuhindo
  4. https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/iyi-mvura-izakomeza-kugwa-kugeza-mu-kwezi-kwa-gatandatu-meteo-rwanda
  5. https://panorama.rw/hateganyijwe-imvura-nke-mu-mezi-ya-nzeri-nukuboza-meteo-rwanda/
  6. https://www.rba.co.rw/post/METEO-Rwanda-irateguza-abaturage-ko-imvura-yitumba-izagwa-mu-mezi-3
  7. https://web.archive.org/web/20230221122205/http://www.rebero.co.rw/2022/02/18/iteganyagihe-ryigihembwe-cyitumba-werurwe-mata-gicurasi-2022/
  8. https://www.youtube.com/watch?v=CToBgKquDto