Kigali
UMUJYI WA KIGALI
hinduraKigali ni umurwa mukuru w'u Rwanda. Ni umujyi uherereye hagati mu gihugu ukaba ufite abaturage 1,095,000 Kandi ukaba ugizwe nuturere dutatu aritwo Gasabo,kicukiro na nyarugenge. (mu mwaka wa 2019) Ni wo mujyi nkingi w'ubukungu n' umuco by'igihugu. Imihanda yose yo mu gihugu ni ho itangirira akaba ari yo nkingi ya transiporo. Ibiro bya za Ministeri, n'ibya Perezida wa Repubulika biri muri uyu mugi. 70% by'umugi ni uduce tw'icyaro uyu mujyi ugizwe n'uturere dutatu aritwo;Kicukiro,Gasabo,na NYARUGENGE.
AMATEKA YA KIGALI
hinduraKigali yashinzwe mu 1907 mu gihe cy'ubukoloni bw' Abadage (Ubudage) ushinzwe na Richard Kandt, ariko ntiwigeze uhinduka kapitali y'u Rwanda kugeza igihe ubukoloni bwarangiriye (indépendance) muri 1962 [[1]]. Umurwa mukuru , akaba ari naho umwami yabaga muri icyo gihe wari Nyanza, ariko umugi mukur w'abakoloni wari Butare, icyo gihe yitwaga Astrida. Butare yabonwaga nk'aho ari wo mujyi wahinduka kapitali y' u Rwanda rwigenga ariko Kigali iza guhitwamo kubera ukuntu iherereye hagati mu gihugu. Guhera taliki ya 7 Mata, 1994, Kigali yabaye isibaniro rya Genocide cyangwa Ethnic Cleasing, —aho abatutsi barenga miliyoni bishwe bazira ubwoko bwabo . Nubwo umugi washenywe mu gihe cya kera, ubu urimo kwiyubaka ku ntambwe ishimishije.