Uwineza Josiane

umuririmbyi w'umunyarwandakazi uririmba R&B

Uwineza Josiane uzwi nka Miss Jojo, uzwi kandi ku izina rya Iman Uwineza, ni umuririmbyi w'umunyarwandakazi uririmba R&B . [1] Umuziki we uhuza R&B ndetse n'ibintu bya muzika gakondo y'u Rwanda. [2]

Akaba yaravutse mumwaka w'1983 avucyira muntara y'iburasirasuba mu karere ka bugesera.[1]

Imyaka yo hambere

hindura
 
Miss Jojo yavukiye mu karere ka bugesera

Uwineza yavukiye mu karere ka Bugesera mu Rwanda muri 1983, yishimiye kuririmba no kubyina akiri umwana kandi ababyeyi be bamushishikarije guteza imbere impano ye[3]. ndetse miss jojo akaba yararokotse jenocide yakorewe abatutsi muri 1994 gusa ntibyagenze neza yahaburiye nyina umubyara[4] Miss Jojo ndetse akomeza gushishikariza urubyiruko kudaheranywa n'amateka ndetse bagahaguruka bagahangana nabapfobya jenocide.[4]

Umwuga wa muzika

hindura

Uwineza yatangije umwuga we wo kuririmba nyuma yo kwegukana igihembo cya Rector Excellence Award muri 2007 mu cyiciro cya "Best Female Artiste" muri kaminuza nkuru y’u Rwanda, aho yarangirizaga impamyabumenyi ihanitse mururimi rw'icyongereza. Miss Jojo yashyize ahagaragara alubumu ye ya mbere, Genesis, umwaka 2008. [2]

Ibyo byakurikiwe no kumurika alubumu ye ya kabiri, Woman, muri 2012. Album ye ya nyuma iteza imbere insanganyamatsiko yo kongerera ubushobozi abagore. Akoresha kandi amagambo ye mu gukangurira urubyiruko ububi bw’ibiyobyabwenge na virusi itera SIDA kandi yashishikarizaga abanyarwanda kugira uruhare mu bikorwa by’iterambere ry’igihugu no guhitamo neza ejo hazaza habo. Afite uruhare runini mugutezimbere ibikorwa by'ubutabazi[5]. ndetse uyu muhanzi kazi akaba yarahagaritse gukora umuziki muri 2012.[4]

Ubuzima bwite

hindura

Mu 2007, yinjiye mu idini rya Islamu ku mugaragaro maze ahindura izina rya Josiane yiyita Iman. Izi mpinduka zashimishije abanyamakuru b'ibitangazamakuru bavuga ko uyu muhanzikazi yahindutse kugira ngo ashimishe umukunzi we ndetse na producer icyo gihe, gusa Uwineza arabihakana . [6][7] Mu mwaka wa 2018, Miss Jojo n'umukunzi we Minani Salim bibarutse imfura yabo y'umwana w'umukobwa[8]

Ibyo Akora

hindura

Uwineza Josiane asigaye akora muri Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda mu mujyi wa Kigali . Miss Jojo Ubusanzwe mu idini ya Islam aho yaje guhita afata izina rya Iman. uyu ni umwanzuro yafashe abisabwe n’uwari umukunzi we witwa Munyampundu Saleh baje gushwana, Bidatinze yaje kujya mu rukundo n’undi musore witwa Salim Minani maze Aba bombi baza gukora ubukwe bw’agatangaza kuwa Gatandatu tariki ya 29 Nyakanga 2017 .[9][10][11]

Ibihembo

hindura
    • 2012: Best Female artist (salax)
    • 2011: Best Female artist (salax)
    • 2010: Best Female artist (salax)
    • 2010: Best female artist (ijoro ry'urukundo)
    • 2010: Song of the year Siwezi Enda (ijoro ry'urukundo)
    • 2009: Pam award (Pearl of Africa Music Award) Best Rwandan female artist
    • 2009: Best female artist (salax)
    • 2008: Pam award (Pearl of Africa Music Award) Best Rwandan female artist

Amashakiro

hindura
  1. https://archive.today/20130815054840/http://www.newtimes.co.rw/news/index.php?i=14923&a=50957
  2. 2.0 2.1 https://archive.today/20130815054840/http://www.newtimes.co.rw/news/index.php?i=15162&a=60170
  3. https://inyarwanda.com/inkuru/82008/miss-jojo-yibarutse-umukobwa-82008.html
  4. 4.0 4.1 4.2 https://inyarwanda.com/inkuru/107200/miss-jojo-yatanze-bwa-mbere-ubuhamya-bwuko-yarokotse-jenoside-avuga-ko-nta-cyiza-nko-kurok-107200.html
  5. https://www.bbc.com/news/av/world-africa-19655160
  6. https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/muzika/article/miss-jojo-yasezeranye-imbere-y-amategeko
  7. https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/saleh-wakundanye-igihe-kinini-na-miss-jojo-yarushinze-amafoto
  8. https://www.teradignews.rw/rw/miss-jojo-hamwe-numukunzi-we-baribarutse-muri-iyi-minsi/
  9. https://www.teradignews.rw/rw/miss-jojo-hamwe-numukunzi-we-baribarutse-muri-iyi-minsi/
  10. https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/muzika/article/miss-jojo-yasezeranye-imbere-y-amategeko
  11. https://www.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bwa-mbere-mu-myaka-27-miss-jojo-yatanze-ubuhamya-bw-uko-yarokotse-jenoside

12.https://oogle.com/search?q=miss+jojo+amateka+yiwe&oq=miss+jojo&gs_lcrp=EgZjaHJvbWUqCAgAEEUYJxg7MggIABBFGCcYOzIPCAEQLhgUGIcCGNQCGIAEMg8IAhAuGBQYhwIY1AIYgAQyDwgDEC4YFBiHAhjUAhiABDIHCAQQABiABDIGCAUQRRg8MgYIBhBFGDwyBggHEEUYPNIBCDYxODhqMGo3qAIAsAIA&sourceid=chrome&ie=UTF-8