Urwibutso rwa jenoside rwa Ntarama
Urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama ni rumwe mu nzibutso ndangamurage esheshatu zibitse amateka ya jenoside mu Rwanda . Abantu barenga 5.000 biciwe hano mu cyahoze ari i kiliziya gatolika cya Ntarama.
Aho Ruherereye
hinduraUrwibutso rwa jenoside rwa Ntarama ruherereye mu Karere ka Bugesera . Ni urugendo rw'isaha imwe mu majyepfo ya Kigali, umurwa mukuru w'igihugu n'umujyi munini mu gihugu. [1]
Zaza na Sake biri mu majyepfo y'uburasirazuba gusa na Kibungo naho Nyamata niyo unyuramo ujya i Ntarama. Ikibuga cy'indege cya Nemba i Bugesera kiri hafi aho. [2]
Incamake
hinduraiyahoze ari kiliziya Gatolika ya Ntarama ubu ni urwibutso. Abantu barenga 5.000 biciweyo hano ku ya 15 Mata 1994 mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda 1994. [1]
Uru rwibutso ni rumwe mu nzibutso zikomeye mu Rwanda bibukiraho kandi rugasigasira amateka ya jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda. Ahandi ni Urwibutso rwa Murambi, Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali n'ahandi harimo i Nyamata, [[Bisesero na Nyarubuye. [3]
Reba
hindura
Ihuza ryo hanze
hindura- ↑ 1.0 1.1 Remembering Rwanda's genocide, Catherine Wambua, 1 July 2012, Al Jazeera, Retrieved 2 March 2016
- ↑ Ntarama, LatLongWiki, Retrieved 2 March 2016
- ↑ Sites mémoriaux du génocide : Nyamata, Murambi, Bisesero et Gisozi, UNESCO, Retrieved 2 March 2015