Umutungo w’Amazi n’Ahantu Hahehereye

Ibibaya mu Rwanda
amazi

Intangiriro

hindura
 
gutunganya Ikirere gihehereye

Amazi afite akamaro gahambaye bitari gusa ku buzima bw’abantu, ahubwo na none ku nyamaswa, ubuhinzi, iterambere mu byerekeranye n’inganda, amashanyarazi akomoka ku ngufu z’amazi, ubwikorezi, iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage n’iry’ubukungu n’ivanwaho ry’ubukene.[1][2][3][4][5][6][7]

Ibibaya

hindura

U Rwanda rugabyemo ibibaya bibiri bitanga amazi by’ibanze : Nili mu burasirazuba igize 67 ku ijana kandi itanga 90 ku ijana by’amazi y’igihugu na Kongo mu burengerazuba igize 33 ku ijana ikanatunganya amazi yose y’igihugu. - Urwunge rw’imigezi n’ibiyaga by’igihugu ugizwe n’umubare mwinshi w’ibiyaga n’imigezi n’ahantu hahehereye habangikanye na byo. Ibarura rya vuba aha ry’ibishanga mu Rwanda ryakozwe mu 2008 ryabonye ibishanga 860, bitwikiriye ubuso rusange bwa 278 536 ha, ari byo10, 6 ku ijana by’ubuso bw’igihugu, ibiyaga 101 bitwikiriye 149487 ha, n’imigezi 861 ifite ibirometero 6462 by’uburebure (REMA 2008).[8][9]

Uko ahantu hahehereye hameze mu Rwanda

hindura

Ibishanga ni byo binyuranye mu buryo bw’imiterere no n’ubw’ubutabire kurusha ibindi bintu byose byerekeranye n’ibihumeka n’ibidahumeka bikoze ireme n’umwimerere by’ahantu mu rwego rw’ibidukikije biboneka mu mazi mu Rwanda. Muri ubwo buryo ni ahantu hahehereye hakurikijwe ibihe.Ibarura rya vuba aha ry’ahantu hahehereye ryakozwe mu 2008 ryerekanye ko u Rwanda rufite ibishanga 860 n’ibiyaga 101 bitwikiriye ubuso bwa 278.536 ha muri rusange (10,6 ku ijana by’ubuso bw’igihugu), n’i 149.487 ha, kuri buri kimwe. Iri barura nanone ryabonye imigezi 861, ifite igiteranyo cy’ibirometero 6.462 z’uburebure. 41 ku ijana by’ibishanga byabaruwe bitwikiriwe n’ibimera by’umwimerere, 53 ku ijana birimo ibihingwa, (ibi bikaba bigize hafi 148 344 ha) kandi hafi 6 ku ijana n’imirima yarajwe.[10]

Ibangamirwa ry’amazi n’iry’umutungo w’ahantu haheherereye

hindura
  • Ingufu zihambaye, mu myaka ya vuba aha, zasabwe umutungo w’amazi n’uw’ahantu hahehereye kubera imikoreshereze inyuranye yadutse kandi yiyongeraga bitewe n’izamuka ry’ubwiyongere bw’abaturage. Zimwe muri izi mbogamizi zigizwe n’ikwirakwizwa ry’ubuhinzi, imyanda, kwinjizwa kw’amoko, ikoreshwa rikabije n’inzego z’ubuyobozi zidatunganye mu gucunga neza ahantu hahehereye.
  •  
    Wellington Dam Hydro Power Station 02
     
    umutungo wa mazi
    Zimwe muri izi mbogamizi, mu birebana n’amazi, zagize ingaruka ku bwinshi n’ubwiza by’amazi aboneka. Imihindagurikire y’ikirere na yo ni impamvu y’iyangirika ry’ibishanga. Kubera igabanuka ry’imvura, imiterere y’amazi y’ahantu hahehereye irabangamiwe.[6][7]

Amashakiro

hindura
  1. https://gazettes.africa/archive/rw/2020/rw-government-gazette-dated-2020-02-03-no-4.pdf
  2. https://www.threemountains.academy/portfolio_category/kubungabunga-umutungo-kamere-wamazi/
  3. https://rba.co.rw/uburyo-bw-imikoreshereje-y-amazi
  4. https://www.kigalitoday.com/ibidukikije/ibungabunga/article/izindi-nzira-z-amazi-ava-mu-birunga-zigiye-gutunganywa
  5. https://mobile.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kigali-harateranira-inama-yiga-imicungire-y-umutungo-kamere-w-amazi-mu-rwanda
  6. 6.0 6.1 https://www.kigalitoday.com/ibidukikije/ibungabunga/article/harasabwa-ko-imikoreshereze-y-amazi-yahuzwa-no-kongera-uburyo-abungabungwa
  7. 7.0 7.1 "Archive copy". Archived from the original on 2023-02-21. Retrieved 2023-02-21.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  8. https://www.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ahantu-hatanu-hihariye-ushobora-gusohokera-mu-rwanda-ukagubwa-neza#.X3lz_AEn84Y.whatsapp
  9. https://www.bbc.com/gahuza/topics/c340q4vk4j1t
  10. https://www.youtube.com/watch?v=F5-OZtWNwpo