Inganda mu Rwanda

Uruganda

Inganda n'abakozi hindura

  • Guteza imbere inganda no kongerera abakozi ubushobozi ni bimwe mu bigize ingamba za Guverinoma y’u Rwanda zo kugera kuri Vision 2020
  •  
    Abakozi bo mu ruganda
     
    uruganda
    Nk’uko bimeze mu bigihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, inyinshi mu nganda zashyizwwe mu turere tw’umujyi. Hafi 63 ku ijana by’inganda byubatze mu mujyi wa Kigali cyangwa mu nkengero zawo.
  • Ibigo bikuru bikuru byibanda ku gukora cyane cyane ibikomoka ku biti na /cyangwa gutunganya ibiti, kwenga inzoga, ibinyobwa bidasindisha, itabi, ciment, imyenda, icyayi n’ikahwa. Ibindi byahisemo gukora ibijyanye ibintu n’ubutabire, ubwubatsi, amacapiro, gukora impapuro, gukora ibyuma na gaz méthane.
  • Bityo, ubukungu bushingiye cyane ku rwego rwa mbere, rugizwe n’inganda zijyanye cyane no gutunganya ibintu byo mu rwego rwa mbere.
  • Inganda ziyongereyeho 10 ku ijana gusa mu 2007 ugereranije na 11 ku ijana mu 2006.
  • Uruhare rwazo muri PIB rusa n’urwagumye kuri 14 ku ijana aho rwari ruri kuva mu 2001.
  • Ubukerarugendo buragenda burushaho guhindura isura kuko ari urubuga rwinjiriramo ubushobozi bushyashya bujyanye n’inganda kandi bwiyongera mu gihugu.[1][2][3][4]
 
Amabuye y'agaciro

Amabuye y’agaciro hindura

  • Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ni igikorwa kigizwe n’umutungo utisubiranya ufite agaciro gahanitse. Amabuye y’agaciro akoreshwa mu masoko y’igihugu no mu mahanga hagamijwe iterambere mu bukungu no mu bintu bikorerwa mu nganda.
  • Ariko, n’ubwo bukoresha ubuso buto bw’ubutaka, bushobora kugira ingaruka zihambaye ku bidukikije kandi akenshi zidatezuka.
  • Ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na za kariyeri byiyongereyeho hafi 55 ku ijana mu mwaka w’i 2004, bishyigikiwe ahanini n’umusaruro wiyongeraga wa gasegereti n’uwa tini.
  • Urwego rw’amabuye y’agaciro na za kariyeri rukekwaho kuba rukoresha ku buryo butaziguye hafi abantu 50.000 mu Rwanda.
  • Ubungubu, ibikomoka kuri za kariyeri bitanga 11 ku ijana by’inyungu ziboneka imbere mu gihugu ugereranije na 3-4 ku ijana uhereye mu mwaka w’i 1990. Ubwiyongere mu rwego rw’inganda bwageze hafi kuri 7 ku ijana mu mwaka w’i 2004,
  • Ntihashize igihe, mu myaka y’i 2006-2007, urwego rw’amabuye y’agaciro rwashyizwe mu maboko y’abikorera ku giti cyabo ku buryo burambuye, ibyo bituma haba imizamukire muri icyo gikorwa cy’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.
  • Amafaranga yinjiye akomoka ku mabuye y’agaciro (mines) yari miliyoni 71 z’Amadolari y’Abanyamerika na miliyoni 93 mu 2007 n’i 2008 buri kimwe. Yarengeje intego zakekwaga kugerwaho mbere.[5][6][7][8][9][10][11][12][13]

Ingorane zo mu rwego rw’inganda hindura

 
Ingamba mu inganda

Ingamba zigamije iterambere ry’inganda hindura

  • Kugira ngo u Rwanda rwungukire muri politike yo guha imitungo abakorera no kugira ngo rushyigikire ishoramari kurushaho, politike idatezuka iriho yo guteza imbere inganda hamwe n’izindi nzego ngenderwaho z’iterambere bigomba gukomatanywa mu rwego rwo gucunga neza ibidukikije ku buryo burambye.
  • Gushyira mu bikorwa no kuboneza amategeko arebana n’ibidukikije: ingingo ya 67 n’iya 68 y’itegeko ryerekeranye n’ibidukikije zitegeka ko ibikorwa byose bishobora kugira ingaruka zihambaye ku bidukikije bikorerwa isuzuma ry’ingaruka ku bidukikije (EIA).
  • Umusaruro uboneye kurushaho: urugero rw’ibikorwa bya CP (inganda)
  • Kunoza urwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro : guteza imbere ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ubushobozi bw’igihugu bw’imitunganyirize; gushyiraho ikigo cya za serivisi zerekeranye no gutunganya amabuye y’agaciro mu karere no kunoza imikorere y’igihugu y’ibikoresho byo mu bwubatsi.[18][19][20][21]

AMASHAKIRO hindura

  1. https://rugali.com/musengere-abafite-inganda-mu-rwanda-kuko-batorohewe-nibiciro-byamashanyarazi-bihanitse/
  2. https://igihe.com/ubukungu/article/inganda-zikomeye-mu-rwanda-zashimiwe-guverinoma-yizeza-ubufasha-buhoraho
  3. https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/amajyaruguru-abafite-inganda-basabwe-kugira-ubufatanye-buhoraho-n-abazigemurira-ibyo-zitunganya
  4. https://www.isangostar.rw/iburasirazuba-abafite-inganda-nto-barasaba-guhabwa-umwanya-mu-byanya-byahariwe-inganda
  5. https://www.rba.co.rw/post/60-byamabuye-yagaciro-acukurwa-mu-Rwanda-arangirika
  6. https://igihe.com/ubukungu/article/mu-mezi-icyenda-ubucukuzi-bw-amabuye-y-agaciro-bwinjirije-u-rwanda-arenga
  7. https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ngororero-barindwi-bafatiwe-mu-bucuruzi-bw-amabuye-y-agaciro-butemewe
  8. https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/ubuyobozi-buriga-uko-ubucukuzi-bw-amabuye-y-agaciro-butabangamira-imikorere-y-urugomero-rwa-nyabarongo
  9. https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubukungu/article/ukuzamuka-gutunguranye-kw-ikiguzi-cy-amabuye-ya-wolfram
  10. https://kiny.taarifa.rw/rwanda-abacukura-amabuye-yagaciro-bubikwaho-urusyo/
  11. https://www.bbc.com/gahuza/amakuru-57550317
  12. https://bwiza.com/?Ibihugu-bya-mbere-muri-Afurika-bitunze-amabuye-y-agaciro-menshi
  13. "Archive copy". Archived from the original on 2023-02-18. Retrieved 2023-02-18.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  14. https://www.rba.co.rw/post/Inganda-mu-Rwanda-urwego-rutanga-icyizere-cyiterambere-ryihuse
  15. "Archive copy". Archived from the original on 2023-02-18. Retrieved 2023-02-18.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  16. https://www.radiyoyacuvoa.com/a/6713071.html
  17. https://www.teradignews.rw/musanze-igice-kinini-cyicyanya-cyahariwe-inganda-cyahinduwe-inzuri-zabifite/
  18. https://www.rba.co.rw/post/Urugendo-rwo-kuzamura-inganda-zimyenda-mu-Rwanda-rugeze-he
  19. https://umuryango.rw/ad-restricted/article/inganda-zo-mu-rwanda-zatangiye-imirimo-yo-kudoda-udupfukamunwa-amafoto
  20. "Archive copy". Archived from the original on 2023-02-18. Retrieved 2023-02-18.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  21. https://igihe.com/ibidukikije/ibungabunga/article/hamuritswe-amacupa-manini-yo-kubikamo-amazi-akozwe-mu-ikoranabuhanga-ridasanzwe