Ibishanga mu Rwanda

Mu mwaka wa 2014 ubuyobozi bwa REMA mu Rwanda bwatangaje ko mu Rwanda ibishanga byabangamirwaga bikabije mumyaka yo hambere

igishanga mu Rwanda

kuko Leta yariho icyogihe yarekaga abaturage bakabituramo abandi bakabikoreramo ibyobashaka abandi bakubakamo ugasanga

bibangamira cyane ibidukikije kuko bari batarasobanukirwa akamaro kibishanga kubaturage ndetse n'igihugu ubwacyo.

Igishanga

Ibishanga muri ikigihe hindura

mu Rwanda ni hamwe mu bihugu bifite ibishanga byinshi kandi bitandukanye mumpande zose zigihugu mubyaro ndetse no mumujyi wa Kigali

ubwawo harimo ibishanga. ibishanga nibimwe mumutungo kamere ariko akamaro kabyo gatangiye kumenyekana ubu kuko mbere bititabwagaho

uko bikwiye nkuko Madamu Dr Rose Mukankomeje yabitangaje muri Kamena 2014 itariki 3. agira ati ikibabaje nuko ibishanga byo mu Rwanda

byatuwemo,ibindi bituzwamo inganda ndetse bishyirwamo nibitagomba kujyamo akaba ariyo mpamvu leta yu Rwanda yashizeho ingambo

zo kubungabunga ibishanga mu Rwanda. hari igihe abanyarwanda batwikiraga amatafari mubishanga mugihe kizuba abandi bagakuramo inkwi

bigatuma twangiza amazi ava muri ibyo bishanga ndetse tukangiza numwuka uva mukirere kubera iryo twika rya hato na hato mu bishanga

 
igishanga

Akamaro k'ibishanga hindura

ibishanga nibimwe mu mumutongo kamere w'igihugu kuko bifite akamaro kanini ku baturage ndetse n'igihugu ubwacyo[1]

ibishanga bifite akamaro gakomeye kuko ibishanga bibika amazi noneho igihe imvura yabaye nkeya bikayohereza mu migezi

ikindi kandi ayo mazi aba ayunguruye kuburyo byorohera abayakoresha muburo bwose. sibyo gusa kuko hari ibishanga mu Rwanda

byagenewe guhingamo imyaka,ibigori,imbingo cyangwa ibiryo by'amatungo tworora mu Rwanda.ibishanga kandi byitaweho neza

byatanga umusaruro kuko bitanga amazi meza, umuriro,ndetse bikanahingwamo nkuko twabibonye haruguru.

Amoko y'ibishanga mu Rwanda hindura

muri Rusange mu Rwanda hari ibishanga bibarirwa mubyiciro bitatu (3) aho ikiciro ocyambere kibarirwamo ibishanga nka[2]

Kamiranzovu,Rugezi, Ibishanga bya Rweru nibindi byo muri Pariki ya Kagera byose byemejwe ko bigomba kubungabungwa

kubera akamaro bifitiye igihugu.

ikiciro cya kabiri (2) ndetse nicya gatatu (3) kigizwe nibishanga bishobora guhingwamo ndetse bikanabyazwa umusaruro

muburyo butandukanye ariko ntibyubakwemo kandi bigahabwa n'umukandara w'ubuhumekero utuma amazi ahita neza.

 
Kubungabunga Ibishanga

Kubungabunga Ibishanga hindura

murwego rwo kubungabunga ibishanga mu Rwanda hafashwe ingamba zikarishye zo kurengera ubutaka bwose bubarwa [3]

nk'ibishanga ubwo hafatwaga ingamba zo kwimura ibikorwa byose bikorerwa kuri ubwo butaka hari hamwe hubatswe inganda

ahandi hari amazu yubucuruzi ahandi hari ububiko ndetse nibikorwa byubwubatsi icyogikorwa cyangangiriye mu mujyi wa Kigali

ubwo inganda zimurirwaga mucyanya cyahariwe inganda cya Masoro mumujyi wa kigali[4]

Ubuso bw'ibishanga hindura

Muri Rusange mu Rwanda habarirwa ibishanga bisaga 900 biri kubuso bwa 10% bw'igihugu

Reba hindura

  1. https://www.kigalitoday.com/ibidukikije/ibungabunga/Amateka-y-u-Rwanda-yagiye-abangamira-ibishanga-byo-mu-gihugu-Mukankomeje
  2. https://isangostar.rw/amakuru/mu-rwanda/article/ibishanga-byo-mu-mijyi-y-u-rwanda
  3. https://www.bbc.com/gahuza/amakuru-41269374
  4. "Archive copy". Archived from the original on 2021-02-28. Retrieved 2022-05-16.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)