Ibishanga mu Rwanda
Mu mwaka wa 2014 ubuyobozi bwa REMA mu Rwanda bwatangaje ko mu Rwanda ibishanga byabangamirwaga bikabije mumyaka yo hambere
kuko Leta yariho icyogihe yarekaga abaturage bakabituramo abandi bakabikoreramo ibyobashaka abandi bakubakamo ugasanga bibangamira cyane. Kuko bari batarasobanukirwa akamaro k'ibishanga kubaturage ndetse n'igihugu ubwacyo.
Ibishanga muri ikigihe
hinduraMu Rwanda ni hamwe mu bihugu bifite ibishanga byinshi kandi bitandukanye mumpande zose z'igihugu mubyaro ndetse no mumujyi wa Kigali,ubwawo harimo ibishanga.
Ibishanga nibimwe mumutungo kamere ariko akamaro kabyo gatangiye kumenyekana ubu kuko mbere bititabwagaho uko bikwiye nkuko Madamu Dr Rose Mukankomeje yabitangaje muri Kamena 2014 itariki 3, agira ati ikibabaje nuko ibishanga byo mu Rwanda
byatuwemo,ibindi bituzwamo inganda ndetse bishyirwamo nibitagomba kujyamo akaba ariyo mpamvu leta yu Rwanda yashizeho ingamba zo kubungabunga ibishanga mu Rwanda.
Hari igihe abanyarwanda batwikiraga amatafari mubishanga mugihe kizuba abandi bagakuramo inkwi
bigatuma twangiza amazi ava muri ibyo bishanga ndetse tukangiza numwuka uva mukirere kubera iryo twika rya hato na hato mu bishanga
Akamaro k'ibishanga
hinduraibishanga nibimwe mu mumutongo kamere w'igihugu kuko bifite akamaro kanini ku baturage ndetse n'igihugu ubwacyo[1]
ibishanga bifite akamaro gakomeye kuko ibishanga bibika amazi noneho igihe imvura yabaye nkeya bikayohereza mu migezi
ikindi kandi ayo mazi aba ayunguruye kuburyo byorohera abayakoresha muburo bwose. sibyo gusa kuko hari ibishanga mu Rwanda
byagenewe guhingamo imyaka,ibigori,imbingo cyangwa ibiryo by'amatungo tworora mu Rwanda.ibishanga kandi byitaweho neza
byatanga umusaruro kuko bitanga amazi meza, umuriro,ndetse bikanahingwamo nkuko twabibonye haruguru.
Amoko y'ibishanga mu Rwanda
hinduramuri Rusange mu Rwanda hari ibishanga bibarirwa mubyiciro bitatu (3) aho ikiciro ocyambere kibarirwamo ibishanga nka[2]
Kamiranzovu,Rugezi, Ibishanga bya Rweru nibindi byo muri Pariki ya Kagera byose byemejwe ko bigomba kubungabungwa
kubera akamaro bifitiye igihugu.
ikiciro cya kabiri (2) ndetse nicya gatatu (3) kigizwe nibishanga bishobora guhingwamo ndetse bikanabyazwa umusaruro
muburyo butandukanye ariko ntibyubakwemo kandi bigahabwa n'umukandara w'ubuhumekero utuma amazi ahita neza.
Kubungabunga Ibishanga
hinduramurwego rwo kubungabunga ibishanga mu Rwanda hafashwe ingamba zikarishye zo kurengera ubutaka bwose bubarwa [3]
nk'ibishanga ubwo hafatwaga ingamba zo kwimura ibikorwa byose bikorerwa kuri ubwo butaka hari hamwe hubatswe inganda
ahandi hari amazu yubucuruzi ahandi hari ububiko ndetse nibikorwa byubwubatsi icyogikorwa cyangangiriye mu mujyi wa Kigali
ubwo inganda zimurirwaga mucyanya cyahariwe inganda cya Masoro mumujyi wa kigali[4]
Ubuso bw'ibishanga
hinduraMuri Rusange mu Rwanda habarirwa ibishanga bisaga 900 biri kubuso bwa 10% bw'igihugu
Reba
hindura- ↑ https://www.kigalitoday.com/ibidukikije/ibungabunga/Amateka-y-u-Rwanda-yagiye-abangamira-ibishanga-byo-mu-gihugu-Mukankomeje
- ↑ https://isangostar.rw/amakuru/mu-rwanda/article/ibishanga-byo-mu-mijyi-y-u-rwanda
- ↑ https://www.bbc.com/gahuza/amakuru-41269374
- ↑ "Archive copy". Archived from the original on 2021-02-28. Retrieved 2022-05-16.
{{cite web}}
: CS1 maint: archived copy as title (link)