Igishanga cya Nyandungu
== Igishanga cya Nyandungu ==
Mumyaka yashize uwumvaga nyandungu yayumvaga ari nk'igishanga cyibasirwa n'imyuzure igishanga giteye ubwoba[1] kandi bamwe bagikoreshaga nk'ikimoteri kuko bamenagamo imyanda yo mungo zabo cyari igishanga ubonako ntakerekezo gifite. Muri icyogihe ibinyabuzima byari biri muri icyo gishanga harimo nk'inyoni n'ibindi byatangiye guhunga, utuyira nyabagendwa turasibama kubera imyuzure ikabije nisayo byamanurwaga n'imvura ituruka hirya nohino muri Kigali. Hakorerwaga kandi ubuhinzi butita kubidukikije ikigishanga cyari cyarakamye kubera kutitabwaho no gucukuramo ibumba.[2]
Ubukungu
hinduraMu mwaka wa 2015 nibwo hatekerejwe umushinga wabyazwa muri iki gishanga murwego rwo kubungabunga ibidukikije,[3] ndetse no kukibyaza umusaruro kigakurura ba mukerarugendo basura umujyi wa kigali aribwo hafatwaga ingamba zo kugihinduramo pariki y'ubukerarugendo bubungabunga ibidukikije ikongerwa muzari zisanzwe mu Rwanda. imirimo yo kugitunganya yatangiye muri 2016.
Akamaro kicyigishanga
hinduraMuguhindura iki gishanga hatekerejwe kubungabunga urusobe rw'ibinyabuzima,kubakamo ibikorwa remezo ndetse no kubibyaza[4] umusaruro bigakurura ba Mukerarugendo mu Rwanda ikigishanga kandi hateganyijwe guterwamo ibiti bisa nkibiri gucika birimo;‘umugote’, ‘igikakarubamba’, ‘imiravumba’, ‘iminyinya’, ‘ikirogora’, ‘umubirizi’, ‘igicuncu’, ‘igitenetene’,Ndetse n‘umukunde.
kugirango bizifashshwe mugusobanurira abakiri bato ibyo aribyo hari kandi ubusitani bwo kwicaramo ndetse n'utuyira twa siporo
turi kubuso bwa kirometero 10 hatewemo kandi imiti imwe n'imwe yo mubimera yakoreshwaga n'abakera mubuvuzi gakondo
nyuma yo gutunganywa kw'iki Gishanga kandi byatumye bimwe mubinyabuzima byari byarahunze birimo nk'inyoni n'ibindi bigarukamo.[5]
Inyungu Rusange
hinduraIki gishanga gifitiye igihugu akamaro cyane cyane umujyi wa kigali ndetse n'abagituriye kuko kigizwe n'urusobe rw 'ibinyabuzima[6] ndetse n'ibyatsi bitanga imiti myinshi itandukanye yifashishwa mukuvura indwara zimwe nazimwe ikigishanga kirimo kandi ahantu ho kuruhukira,aho gufatira amafunguro,aho gukinira ikinamico,ndetse nutuyira twa siporo z'abanyamaguru ndetse n'amagare.[7]
Inyoni ziri muri iki gishanga
hinduraMuri ikigishanga harimo amoko y'inyoni asaga 70 ndetse n'urusobe rw'ibinyabuzima bitandukanye n'amoko y'ibiti menshi atandukanye harimo natanga imiti.
Aho giherereye
hinduraNyandungu Urban Wetland Eco-Tourism Park, ni uburyo iki gishanga kiri gutunganywamo, ni igishanga giherereye mu Mirenge ya Ndera ho mu Karere ka Gasabo na Nyarugunga muri Kicukiro,
Reba
hindura- ↑ https://www.kigalitoday.com/ubukerarugendo/ahantu/article/igishanga-cya-nyandungu-kigiye-gushyirwamo-ubusitani-abantu-bajye-baharuhukira
- ↑ "Archive copy". Archived from the original on 2021-11-16. Retrieved 2022-04-07.
{{cite web}}
: CS1 maint: archived copy as title (link) - ↑ "Archive copy". Archived from the original on 2022-05-20. Retrieved 2022-04-07.
{{cite web}}
: CS1 maint: archived copy as title (link) - ↑ "Archive copy". Archived from the original on 2022-05-02. Retrieved 2022-04-07.
{{cite web}}
: CS1 maint: archived copy as title (link) - ↑ "Archive copy". Archived from the original on 2022-01-26. Retrieved 2022-04-07.
{{cite web}}
: CS1 maint: archived copy as title (link) - ↑ "Archive copy". Archived from the original on 2021-11-16. Retrieved 2022-04-07.
{{cite web}}
: CS1 maint: archived copy as title (link) - ↑ "Archive copy". Archived from the original on 2022-07-03. Retrieved 2022-04-07.
{{cite web}}
: CS1 maint: archived copy as title (link)