Ubucuruzi bw'amafi mu Rwanda

Ubworozi bw’amafi mu Rwanda burazamuka burigihe cyane. Ubundi amafi yororerwaga mu biyaga no mu byuzi biri muri za kareremba, ariko ubu abantu ku giti cyabo basigaye bakora ishoramari muri ubwo bworozi iryo bigabanya ingano y’amafi yatumizwaga hanze. Nko mu gihe cyo muri guma mu rugo, Kuko Abanyarwanda barya amafi yororerwa mu Rwanda gusa.[1][2]

ubucuruzi bw'amafi mu Rwanda
ifi
icyuzi bororeramo Amafi

Ubworozi hindura

Mu Karere ka Rusizi duhafite umworozi ugeza ku musaruro wa toni zirenga 15 z’amafi mu cyumweru, kandi n’ubu akomeje kwagura ubwo bworozi bwe kuko afite ahantu hahagije. Muri utwo turere nka Rusizi na Rubavuo harimo aborozi b’amafi kandi nanone bakaba ari n’abacuruzi bayo, ikindi gishya cyajemo mu bucuruzi bw’amafi, ni uko umuntu ashobora kugura amafi ari i Kigali, uyamugurishije ari nka Rusizi akayapakira mu modoka yabyo yabugenewe akayamugezeho akiri mazima.[1][3]

Ubucuruzi hindura

Ubucuruzi bw’amafi urebye buhagaze neza mu Rwanda, ariko nanone aho bugenda cyane ni mu Mujyi wa Kigali kubera ko aha hari abantu benshi n'isoko rinini ndetse nonone mu turere twundi mu Rwanda, urebye duherereye ku mupaka n’igihugu nka Repubulika ya Demukarasi ya Kongo nka Rusizi na Rubavu.[1]

Nubwo ibiciro byihagaze bityo bigenda kandi bihundagurika, ahantu hacururizwa izo fi zigurishwa zikiri nzima zoga mu mazi, ahacururizwa izindi fi nka tilapiya, zituruka mu biyaga byo mu Bugesera nka Rweru na Cyohoha, aho usanga ibiciro bya Tilapiya nibya Tomusoni ari nka bimwe, kuko ikilo cya Tilapiya bakabigurisha amafaranga 2,500Frw ni cya Tomusoni kikagura amafaranga 2,500Frw nk’uko bivugwa n’abacuruzi usazwe uzicuruza.[1]

Amashakiro hindura

  1. 1.0 1.1 1.2 1.3 https://www.kigalitoday.com/ubukungu/ubucuruzi/article/gucuruza-amafi-agihumeka-byafashije-abatinya-kurya-ayavuye-muri-firigo
  2. https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/rusizi-ubucuruzi-bw-indagara-n-amafi-buratera-benshi-kwandura-sida-no-gucana
  3. https://www.rba.co.rw/post/Ubwishingizi-bwAmafi-mu-bigiye-kwitabwaho-guhera-mu-2023