Akarere ka Rusizi ni kamwe mu turere tw'u Rwanda, kari mu burengerazuba bw'igihugu, ku nkengero z'ikiyaga cya Kivu. Rusizi ifite umupaka n'igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bityo ikaba ifite umwanya mwiza mu bucuruzi n'ubuhahirane.

Rusizi

Dore bimwe mu bintu by'ingenzi ku karere ka Rusizi:

  1. Ubukungu: Akarere ka Rusizi gakurikirana ibikorwa by'ubuhinzi, ubucuruzi, n'ubukerarugendo. Abaturage benshi bakora mu buhinzi, cyane cyane mu mirima y'ibihingwa nka kawa, ibihwagari, n'ibindi.
  2. Ubukerarugendo: Rusizi ifite ahantu nyaburanga hihariye, harimo ikiyaga cya Kivu, ahantu heza ho gusura no kwidagadura. Abakunda ubukerarugendo bashobora kwishimira ibikorwa byo ku kiyaga, nko koga, gutembera ku mazi, no gusura ibiyaga bitandukanye.
  3. Umuryango n'umuco: Akarere ka Rusizi kagira umuco wihariye, ukomoka ku mateka n'imigenzo y'abaturage. Hari ibikorwa byinshi by'umuco n'ubuhanzi, harimo imbyino n'ibihangano by'ubugeni.
  4. Ibikorwa remezo: Rusizi ifite ibikorwa remezo bitandukanye, birimo imihanda, amashuri, n'ibigo by'ubuvuzi, bigamije guteza imbere imibereho myiza y'abaturage.
  5. Imiterere: Akarere ka Rusizi gafite imiterere y'ubutaka butandukanye, harimo imisozi n'ibiyaga, bigatuma habaho ikirere cyiza n'ubuhinzi bwiza.

Rusizi ni akarere k'ingenzi mu Rwanda, gafite byinshi byiza byatuma abantu bahasura kandi bagakunda..[1]Akarere ka Rusizi ni kamwe mu turere 7 tugize intara y'Iburengerazuba gahana imbibi n’ibihugu 2: igihugu cy’Uburundi mu majyepfo bigabanywa n’Umugezi wa Ruhwa n'igihugu cya Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo mu burengerazuba bigatandukanywa n’ikiyaga cya Kivu n’umugezi wa Rusizi. Akarere ka Rusizi gafite igice cy'umujyi aricyo umujyi wa Rusizi ukaba n'umwe mu mijyi 6 yunganira umujyi wa Kigali. Ikirango cy’Akarere : Ubucuruzi bwambukiranya imipaka n’ubuhinzi bugamije ubucuruzi( Cross border).https://www.rusizi.gov.rw




  • Ibiro by'akarere ka Rusizi
ikarita y'akarere
Rusizi

== Imirenge igize Rusizi ==

Rusizi rwanda
GIHUNDWE
MURURU
RWIMBOGO
NZAHAHA
NYAKABUYE
BUGARAMA
MUGANZA
GASHONGA
NYAKARENZ0
GIHEKE
BWEYEYE
BUTARE
NKANKA
NKOMBO
NKUNGU
GITAMBI

GIKUNDAMVURA

akarere ka rusizi kandi ni akarere karimo ibyiza nyaburanga byinshi bikurura ba mukerarugendo :amashyuza ya bugarama,ikiyaga ka kivu,ishyamba rya cyamudongo,ishyamba rya nyungwe,umugezi wa rusizi uzwiho kuba isoko ya mashanyarazi ,ikibuga cy'indege cya kamembe.[2]

Akarere ka rusizi kandi ni akarere karimo inganda yaba inganda nto ,urugero:CIMERWA ni uruganda rutunganya sima nyarwanda,hari ni nganda zitunganya ikawa zigeze kuri 16 ni zitunganya umuceri muburyo bugezweho zigeze kuri 5.[2]

URUTONDE RW'UTUGARI TUGIZE AKARERE KA RUSIZI

MU MURENGE WA KAMEMBE

kamashangi,cyangugu,kamurera[3],ruganda,gihundwe,kamashangi.

MU MURENGE WA GIHUNDWE

burunga,shagasha,kamatita,gihaya,gatsiro,kagara.

MU MURENGE WA MURURU[4]

kagarama,karambi,kabahinda,miko,tara,gahinga,kabasigirira.[5]

MU MURENGE WA NYAKARENZO

kabuye,kabagina,gatare,kanoga,murambi,karangiro,rusambu.

rusizi river

MU MURENGE WA GITAMBI

hangabashi,mashesha,cyingwa,gahungeri.

MU MURENGE WA RWIMBOGO

mushaka,ruganda,rubugu,karenge mahwehwa.

MU MURENGE WA NYAKABUYE

mashyuza,gasebeya,gaseke ,kiziho,nyabintare kamanu.

MU MURENGE WA BWEYEYE

nyamuzi,gikungu,kiyabo ,murwa,rasano

MU MURENGE WA BUTARE

rwambogo,nyamihanda,butanda,gatereri.

MU MURENGE WA GIKUNDAMVURA

kizura,mpinga,nyamigina.

MU MURENGE WA BUGARAMA

pera,ryankana,nyange.

MU MURENGE WA GASHONGA

buhokora,kabakobwa,kacyuma,kamurehe,karemereye,muti,rusayo.

MU MURENGE WA MUGANZA

shara,gakoni,cyarukara.

MU MURENGE WA NKOMBO

bigoga,bugarura,rwenje, kamagimbo,,ishywa.

MU MURENGE WA NZAHAHA

hoteli kivu marina

kigenge,rebero,butambamo,murya,rwinzuki,nyenji.

MU MURENGE WA NKUNGU

ryamuhirwa,gatare,kizigiro,mataba.

nkuko tumaze kubibona Rusizi[5] ni akarere kagizwe ni mirenge 18 ndetse nutugari 93 ni midugudu 586.

akarere ka rusizi ni akarere kera ibihingwa byose haba ibihingwa ngenga bukungu,na ngandurarugo:ariko kubera akarere ka rusizi kashyize imbere gahunda ya leta yo guhinga ibihingwa bigendanye na gace runaka kandi bishobora gutunga abaturage bikabaha na mafaranga bishowe ku isoko.akarere ka rusizi katoranyije ibihingwa nku muceli mu kibaya cya bugarama,icyayi,imbuto,urutoki,ibigori ni bindi....[6]

akarere ka rusizi kandi ni akarere karimo ibigo byamashuri byinshi ,yaba ibigo bicumbikira abanyeshuri ndetse ni bigo byabanyeshuri biga bataha hakaba harimo nibigo byabanyeshuri bo mu mashuri abanza.[7]

akarere ka rusizi kandi ni akarere gakora ku bihugu bibiri harimo:burundi,repubulika iharanira demokarasi ya kongo.aka karere kakaba gakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka mu bihugu bitandukanye.bimwe mu bucuruzwa bya mbukiranywa imipaka biciye mu karere ka rusizi harimo:sima nyarwanda,ikawa ni cyayi ni bindi....

uruganda rwa cimerwa ruri muri muganza

akarere ka rusizi ni akarere gafite ubuso bungana na 940.95 km kakaba gafite ubucucike bungana 418 km kakaba gafite abaturage bangana 483615 kakaba gafite imidugudu 586 iri mutugari 93 natwo turi mu mirenge 18.[8]

  1. "Archive copy". Archived from the original on 2020-10-27. Retrieved 2020-08-04. {{cite web}}: Unknown parameter |deadurl= ignored (|url-status= suggested) (help)CS1 maint: archived copy as title (link)
  2. 2.0 2.1 rusizi district
  3. akagari
  4. umurenge
  5. 5.0 5.1 akarere
  6. cimerwa
  7. ubuso,ubucucike
  8. inganda muri rusizi