Ntarama Pigs Farm
Ntarama Pigs Farm, ni umushinga ukora ubworozi n' ubucuruzi bw'ingurube bugezweho mu murenge wa Ntarama mu Akarere ka Bugesera, mu Burasirazuba bw'u Rwanda. [1][2][3][4]
Amateka
hinduraUyu mushinga watangijwe na Niyoyita Peace mu mwaka wa 2017, ku ngurube 10 gusa, mu mwaka wa 2022, uyu mushinga waje gutoranwa mu mishinga irindwi yagombaga kongererwa ubushobozi ni kigo gitanga amahugurwa muby'ubworozi n'ubuhinzi cya Enabel (Icyongereza:Enabel's Business Development Services training) kubufatanye n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubushakashatsi n’iterambere mu nganda mu 2023 (Icyongereza:National Industrial Research and Development Agency (NIRDA), aho byamuhaye ubushobozi bwo gucunga imari nubuhanga bwo gutegura imishinga ikenewe kugirango yagure ubucuruzi bwe kandi agire impinduka nyayo mu muryango Nyarwanda.[1][3]
Kwaguka
hinduraNtarama Pigs Farm, yatangiye ifite ingurube 10 gusa mu mwaka wa 2017, kugeza mu mwaka wa 2019 yari ifite ingurube zirenga 317[5]
Akazi
hinduraUyu mushinga wahaye akazi abakozi umunani bahoraho na bantu barenga 100 babona akazi buri gihembwe. Umushinga wongerera imbaraga abagore bakora ubworozi bw' ingurube mu gace uyu mushinga ukorera mo no guteza imbere no gukura. Uyu mushinga ufite agaciro ku baturage na Niyoyita Peace nka nyiri umushinga, wifuza gushinga uruganda ruto rwo gutunganya no gucuruza umusaruro w’ingurube wujuje ubuziranenge ku isoko ry’u Rwanda ndetse no hanze yarwo.
Isoko
hinduraKugeza ubu, Ntarama pigs farm itanga ingurube 40 zo kubaga, isoko y'ingurube 20 ku bandi bakora ubu bworozi, kandi itanga amaduzeni agera kuri 200 y'intanga z'ingurube ku kwezi.[1]
Indanganturo
hindura- ↑ 1.0 1.1 1.2 https://open.enabel.be/en/RWA/2381/2532/u/from-small-farmer-to-pioneer-enabel-s-impact-on-the-pig-farming-in-rwanda.html
- ↑ "Archive copy". Archived from the original on 2024-08-26. Retrieved 2024-08-26.
{{cite web}}
: CS1 maint: archived copy as title (link) - ↑ 3.0 3.1 https://www.kigalitoday.com/ubuhinzi/ubworozi/article/aborora-ingurube-bahangayikishijwe-n-igiciro-bahabwa
- ↑ https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/rwamagana-abafite-ibibanza-mu-cyanya-cy-inganda-basabwe-kwirinda-kubigurisha
- ↑ https://www.kigalitoday.com/ubuhinzi/ubworozi/article/aborora-ingurube-bahangayikishijwe-n-igiciro-bahabwa