Niyoyita Peace
Niyoyita Peace, ni umunyarwandakazi utuye mu murenge wa Ntarama, akarere ka Bugesera ndetse akaba umuyobozi wa Ntarama Pigs Farm. Ni umworozi w'ingurube wabigize umwuga kuva muri 2017, ubwo yatangiraga uyu umushinga afite ingurube 10, ubu uyu mushinga umaze kugira ingurube 40, ibibwana 20 ndetse umaze kohereza ku isoko udushashi 200 twintanga ku isoko.[1][2][3][4]
Amateka
hinduraNiyoyita, numwe muri barwiyemezamirimo bafite ibigo byorora ingurube byatoranijwe mu 2022 ku bufatanye n’ikigo cy’ubuhinzi cya Enabel na Rwanda Agriculture Board (RAB), kandi agira uruhare runini mu kugeza amasohoro y’ingurube meza kubandi borozi b'ingurube bo mu karere ka Bugesera ndetse no hanze yako.[1]
Niyoyita yungukiye mu mahugurwa ya Enabel's Services Development Services Services, yakozwe ku bufatanye n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubushakashatsi n’iterambere ry’inganda (NIRDA) mu 2023, cyamuhaye ubumenyi bwo gucunga imari n’ubumenyi bwo gutegura imishinga ikenewe kugira ngo ubucuruzi bwe bugire uruhare runini ku iterambere ry'abaturage.[1]
Urugendo rwa Niyoyita ni urugero rukomeye rwukuntu guha imbaraga abagore mubuhinzi bishobora kuganisha ku mibereho myiza no kwagura ubukungu bw'igihugu.
Akazi ke
hinduraNiyoyita asura abantu nibura 500 buri mwaka, akabafasha mukwiga no gutangira urugendo rwabo mubworozi bw'umwuga. Imbaraga ze zatumye akazi gahoraho kubakozi umunani nabantu barenga 100 buri gihembwe. Aha imbaraga abagore mu gace kabo abatoza korora ingurube, kubateza imbere no kwaguka m'ubyubucuruzi. [1]
Intumbero
hinduraYifuza gushinga uruganda ruto rwo gutunganya no gukwirakwiza ibicuruzwa cyangwa umusaruro uturuka ku ngurube wujuje ubuziranenge ku isoko ry’u Rwanda ndetse no hanze yarwo.[1]
Indanganturo
hindura- ↑ 1.0 1.1 1.2 1.3 1.4 https://open.enabel.be/en/RWA/2381/2532/u/from-small-farmer-to-pioneer-enabel-s-impact-on-the-pig-farming-in-rwanda.html
- ↑ https://afchub.org/entrepreneurs/peace-niyoyita-10621
- ↑ https://en.igihe.com/news/article/enabel-rab-champion-culinary-innovation-at-chicken-and-pork-gastronomic-event
- ↑ https://umuseke.rw/2023/07/ingurube-itungo-rikomeje-kureshya-abantu-no-kuba-isoko-yubukire/