Niyonzima Haruna Ni Umunyarwanda ukina umupira w'amaguru mu buryo bw'umwuga.[1]

Niyonzima Haruna Kapiteni w'Ikipe y'Igihugu Amavubi.

Ubuzima bwe Mugukina Umupira w'Amaguru

hindura

Yamenyekanye akinira Etincelles mu mwaka 2004, ari nabwo yatangiye guhamagarwa mu Ikipe y’Igihugu y’Abato.

Mu mwaka 2006 yerekeje muri Rayon Sports, gusa ntiyayitinzemo kuko yahise yerekeza muri APR FC mu mwaka 2007, ahava ajya muri Yanga SC mu mwaka 2011, iyi yayivuyemo mu mwaka 2017 yerekeza muri mukeba Simba SC.Mu mpeshyi yu mwaka 2019 yatandukanye na Simba SC, agaruka mu Rwanda, nyuma y’amezi atandatu akinira AS Kigali, yongera kugurwa na Yanga SC.[2] Nyuma y’imyaka akina muri shampiyona ya Tanzaniya, muri 2021 nibwo yashimiwe na Yanga yakiniye igihe kinini maze agaruka mu Rwanda mu ikipe ya AS Kigali.Kugaruka gukina mu Rwanda kwe benshi babifashe nko kuba ageze mu myaka ye ya nyuma y’urugendo rwe muri ruhago bamwe bemeza ko ashaje atagishoboye gukina.[3] Muri icyo gihe nibwo yagiye abazwa niba yaratangiye gutekereza kuba yahagarika umupira w’amaguru, bikajyana no kubazwa igihe azasezerera mu ikipe y’igihugu.[4]Abakurikirana umupira w’amaguru mu Rwanda, kuri ubu bemeza ko Haruna ari umwe mu bakinnyi beza b’abanyarwanda bakina imbere mu gihugu bitwara neza kurusha n’abo bafite imyaka mike kumurusha.ni umukinnyi wo hagati akaba Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’.[5]

Amashakiro

hindura
  1. Haruna Niyonzima yakoze impanuka - IGIHE.com
  2. Haruna Niyonzima yakoze impanuka - IGIHE.com
  3. Haruna Niyonzima yahishuye amagambo yamuvuzweho ubwo yagarukaga gukina mu Rwanda bikamugiraho ingaruka (umuryango.rw)
  4. Haruna Niyonzima yahishuye amagambo yamuvuzweho ubwo yagarukaga gukina mu Rwanda bikamugiraho ingaruka (umuryango.rw)
  5. Haruna Niyonzima yakoze impanuka - IGIHE.com