Mwami
Mwami ni izina ryicyubahiro mu bice by'Afurika y'iburasirazuba ndetse niyo hagati. Iri zina risobanura umutware mubwoko bwindimi zitwa bantu. Iri zina kandi ryakoreshejwe mu mateka n'abami mu bihugu byinshi bya Afurika, kandi n'ubu riracyakoreshwa ku bami gakondo cyangwa abategetsi b'uturere mu bihugu byinshi byo muri Afurika.
Umutware w'ubwoko
hinduraMu ndimi nyinshi zo muri aka gace, harimo Ikirundi,Ikinyarwanda,nizindi- ijambo mwami rivuze"Umutware w'ubwoko". Iri rero rikoreshwa nk'inyito ku mutware wese muri izi nce.
Byongeye ho, mwami bisobanura "umutware" cyangwa " umugabo " mu rurimi rw'ikigande . Ikoreshwa nk'izina ry'umuyobozi mukuru mu batware bavuga ururimi rw'ikigande hirya no hino mu karere k'ibiyaga bigari bya Afurika, nubwo ishobora no gukoreshwa nk'icyubahiro rusange ku bagabo, kimwe n'icyongereza Bwana
Abatware gakondo ba Lenje nabanya Ila bo muri Zambiya, hamwe nabanya Tonga bo muri Zambiya na Zimbabwe nabo bakoresha icyubahiro.
Umwami
hinduraMu Bwami bw'u Rwanda, Umwami w'u Rwanda yari azwi ku izina rya mwami ( abami mwu bwinshi ). Kuva mu 1961, igihugu cyayobowe na perezida w'u Rwanda .
Ubwami bw'Uburundi bwategekwaga n'abami bitwaga mwami, hagakurikiraho rimwe mu mazina ane ya regnal yakurikiyeho. Perezida w'Uburundi yategetse kuva repubulika yatangira mu 1966.
Uhereye mu mwaka wa 2020, ikitwa ubwami bwa Buha, mu gace ka Kigoma mu burengerazuba ha Tanzaniya buyobowe n'Umwami uturuka Manyavu,witwa Elifas Robert.
Ubwami gakondo mu ntara ya Kivu y'Amajyaruguru, Kivu y'Amajyepfo, na Maniema muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo bita abayobozi babo gakondo mwami .
Abanya Luhya bo mu burengerazuba bwa Kenya bavuga ko umutegetsi wabo w'ikirenga ari Mwami .