Koperative ya TESEM ni koperative y'abadozi b'imyenda harimo abagore ndetse n'abagabo batandukanye aho babarizwa mu makoperative agiye atandukanye bakorera umwunga w'ubudozi bw’imyenda mu nyubako iherereye muri Gare Ya Muhanga mu karere ka muhanga mu intara y'amajyepfo yu Rwanda . Aho bapiganira amasoko atandukanye agiye atandukanye harimo kudodera impuzankano ibigo by’amashuli imyambaro, ndetse n’impuzankano z’abakozi b’ibigo byigenga ndetse n'inyareta bitandukanye.[1][2]

Inyubako iri muri gare ya muhanga koperative ya IPAM ikoreramo
Koperative yabadozi

Mu karere ka Muhanga, kugira ngo itsinda rikora ubucuruzi cyangwa abantu ku giti cyabo bahabwe ibyangombwa bibemerera gukora bategekwa kujya gukorera mu nyubako y’ubucuruzi y’akarere ka Muhanga iherereye muri gare ya Muhanga, Iyi  nyubako yubatse na RFTC n’ikigo gikora umurimo wo gutwara abagenzi mu modoka ku bufatante bw’akarere ka muhanga .[1][2]

Amashakiro

hindura
  1. 1.0 1.1 https://infosgrandslacs.info/productions/muhanga-akarere-gategeka-amakoperative-gukodesha-inzu-zubucuruzi-kubatse-ngo-kadahomba
  2. 2.0 2.1 https://mobile.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rftc-yahize-amakoperative-yose-mu-kungura-abanyamuryango-bayo