Kirasa Alain yavutse mu mwaka 1975 ni umugabo akaba umutoza w'umupira w'amaguru wavukiye mu igihugu cy’u Burundi, Arubatse afite umugore umwe n’abana bane b’abahungu bose, Kirasa avuka ku babyeyi batandukanye ku bwene gihugu, kuko mama umubyara ni umunyarwandakazi, mu gihe papa we ari umurundi.[1]

AMASHURI YIZE

hindura
 
Kirasa yavukiye mu Burundi

Kirasa Alain Amashuri abanza n’ayisumbuye, uyu mutoza yayigiye mu gihugu cy’u Burundi. Mu mashuri yisumbuye yize ibijyanye n’Ubutabire (Biochimie) hanyuma ageze muri Kaminuza yiga ibijyanye no kuvura amatungo n’ibindi bijyana na byo (Agronomy Faculty), Aya mashuri yisumbuye yayize mu gihugu cy’u Burundi, ariko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1995, ni bwo Kirasa n’umuryango we baje mu Rwanda hanyuma uyu mutoza ahita akomereza amasomo ye muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda.[1]

MU MUPIRA WAMAGURU

hindura

Kirasa yatangiye gukina umupira w’amaguru igihugu cy’u Burundi, Atangira mu yitwaga Fantastic, azamukira mu yitwaga Rumuri FC ubu yabaye LLB yigeze kuba ikipe ya Kaminuza Nkuru y’i Burundi, Uyu mutoza yakiniye amakipe arimo Prince Louis FC y’i Burundi mbere y’uko aza mu Rwanda mu 1995, yahise ajya mu ikipe y’Intare FC icyo gihe yabarizwaga mu Karere ka Huye ikayoborwa na Gen. Kazura Jean Bosco, Mu 1996, ni bwo Kirasa yatangiye gukinira ikipe ya Kaminuza Nkuru y’u Rwanda  yakinaga mu Cyiciro cya Mbere ndetse we n’ikipe ye banakora amateka yo gutsinda Rayon Sports FC icyo gihe, Nyuma y’umyaka ahita yerekeza mu kipe ya Mukura V.S mu mwaka wa 1998-1999, nyuma yahise yerekeza muri APR FC yatozwaga na Haribakare Bodouin (Ndindi) ahatwara ibikombe, kubera ikibazo cy’amikoro cyatumye abakinnyi benshi bakerekeza mu yandi m'akipe Kirasa Alain, yahise yerekeza mu ikipe ya Les Citadins FC (AS Kigali FC) ndetse bitewe n’uko yari yarasoje kwiga Kaminuza ahita ahabwa akazi mu Umujyi wa Kigali kandi akomeza no gukina, yahatwaye Igikombe cy’Amahoro ari kumwe n’umutoza Sogonya Hamiss Cyishi, ari naho yahagarikira no gukina umupira w’amaguru.[1]

MU IKIPE Y'IGIHUGU

hindura

Kirasa Alain Ubwo yakinaga mu gihugu cy’u Burundi akiri muto, yagize amahirwe yo guhamagarwa mu makipe y’abakiri bato y’igihugu cy’u Burundi uhereye ku kipe ya U17, U20, ariko ntagire amahirwe yo kujya mu bakinnyi 18 bakina umukino, Kirasa kandi, yavuze ko mu Rwanda naho atabonye amahirwe yo gukinira Ikipe y’Igihugu, Amavubi ariko amakipe y’abato yose yagiye amuhamagara ariko ntabone umwanya mu bakinnyi 18 ba nyuma, ahanini bitewe n’amasomo ye, Ubwo u Rwanda rwakiraga imikino ya Cecafa y’Ibihugu, hari amakipe abiri arimo: Rwanda A na Rwanda B, icyo gihe uyu mutoza yahamagawe muri Rwanda B ariko ntiyabona umwanya wo kujya ku rutonde rw’abakinnyi bakoreshejwe, Icyo gihe Rwanda B yatozwaga n’umutoza Rudasingwa Longin wanatoje Rayon Sports FC.[1]

MU GUTOZA

hindura

Kirasa Alain Mu mwaka 2010, ni bwo uyu mutoza yajyaga mu ikipe ya KIST FC icyo gihe yakinaga mu Cyiciro cya Mbere yatozwaga n’umutoza Muhire Hassan, Icyo gihe Kirasa yahise atangira kungiriza Hassan ariko uwo mwaka ntabwo umutoza mukuru yawusoreje muri iyi kipe kubera ibyo atumvikanyeho n’Ubuyobozi, hanyuma Kirasa ayisigarana atyo nk’umutoza mukuru, Uwo mwaka, basoje bafite amanota meza yabemereraga kuguma mu Cyiciro cya Mbere, Umwaka wakurikiyeho, ni bwo Ubuyobozi bwa KIST bwahise bukura ikipe mu Cyiciro cya Mbere kubera ikibazo cy’amikoro, hanyuma uyu mutoza na we ahitamo kujya gukora ibindi aba ahagaritse ibyo gutoza, Nyuma y’indi myaka itatu atari mu butoza, ni bwo yaje kongera gutangira gutoza amakipe y’abana i Kinyinya afatanya n’umugabo witwa Samuel wigeze kuyobora Vitalo’o FC y’i Burundi ndetse na Gakuba Andrew, ahatoza imyaka igera kuri itatu, Nyuma y’aho, uyu mutoza yaje kujya  mu kipe ya Heroes FC ikina mu Cyiciro cya Kabiri, Icyo gihe yayoborwaga na Fidèle ukiyiyobora kugeza magingo aya, bageze mu mikino ya ¼ cy’irangiza basezererwa n’ikipe ya Rwamagana Fc, nyuma yo kuva mu kipe ya Heroes FC, yahise ahabwa icyizere cyo kujya kungiriza umutoza Cassa Mbungo Andre muri Kiyovu Sports yavuyemo yerekeza muri Rayon Sports ubu ari muri Police Fc.[1][2][3]

IMPAMYABUSHOBOZI AFITE

hindura
 
Ikirango cya FIFA

Kirasa Alain yagiye akora amahugurwa atandukanye ari ku rwego rwa CAF na FIFA, Kugeza ubu ni umutoza uri ku rwego rwa License  C CAF yabonye mu 2015, Yagiye mu mahugurwa ya FIFA yo kongerera abakinnyi ingufu (Physical trainer) n’andi mahugurwa atandukanye yagiye akora nyuma y’aho yari amaze kujya mu Ishyirahamwe ry’Abatoza mu Rwanda.[1]

AMASHAKIRO

hindura
  1. 1.0 1.1 1.2 1.3 1.4 1.5 https://umuseke.rw/2021/09/bimwe-mu-bitaramenyekanye-kuri-kirasa-alain-utoza-police-wakiniye-apr-fc-interview/
  2. https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/habimana-sosthene-na-kirasa-alain-bagizwe-abatoza-b-amavubi-y-abatarengeje-imyaka-23
  3. https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/kirasa-alain-yamaze-kugirwa-umutoza-wungirije-wa-rayon-sports