Kalimpinya Queen ni umukobwa w'umunyarwandakazi wavutse ku italiki ya 6 kanama mu mwaka 1998 avukira i kigali mu Rwanda. Queen yabaye igisonga cya gatatu cya nyampinga w'u Rwanda mu mwaka 2017.Mu birori byo kwizihiza isabukuru ye y'imyaka cumi n'icyenda yongeye kwerekana ubuhanga n"ubwiza kandi n'urugwiro nkuko byashimangiwe nabagenzi be babanye muri miss rwanda bamuvuze ibigwi byinshi cyane. [1]

Amateka

hindura

Kalimpinya Queen yavukiye mu karere ka Nyarugenge mu mujyi wa kigali ku italiki ya 6 kanama mu mwaka 1998. Queen yize amashuli abanza mu kigo cya na Ecole Primaire Cyahafi na APACOPE, akomereza amashuli yisumbuye y'ikiciro rusange mu kigo cya St Aloys i Rwamagana akomereza ikiciro kisumbuye kuri Lycee de Kigali aho yarangirije mu mu mwaka 2015.[2][3] Miss Queen Kalimpinya wigeze kuba umukobwa w'igisonga cya gatatu cya miss muri Miss Rwanda 2017, akaba yarabatijwe mu mazi menshi, kuvuka ubwa kabili, yemera kwakira Yesu Kirisito nk’Umwami n’Umukiza we, Uyu mukobwa yabatijwe ku munsi wa pantekote ku wa 28 Gicurasi 2023 na Apôtre Alice Mignone Kabera akaba ariwe washinze Women Foundation Ministries ndetse rwose akaba n’Umushumba Mukuru wa Noble Family Church .

Mu Isiganwa ry'Imodoka

hindura

Miss Kalimpinya Queen Ku nshuro ya mbere,yagiye gutwara imodoka muri ‘Rwanda Mountain Gorilla Rally’ aho yabaye Umunyarwandakazi wa mbere uhatanye muri iri siganwa ry’imodoka rikomeye mu Rwanda.[4]yagiye kwandikiramo amateka rizaba guhera tariki 23 kugeza tariki 25 Nzeri 2022.Muri Werurwe mu mwaka 2022 Kalimpinya yaje kwitabira “Sprint Rally All Star 2022” ryakiniwe mu mihanda yo mu Karere ka Rwamagana anabasha kurirangiza ariko icyo gihe yari umushoferi wungirije Yoto Fabrice. Babaye aba kane anegukana igikombe cy’umukobwa witwaye neza mu isiganwa .[5] Mu irushanwa Huye Rally rya bereye mu karere ka Huye, Miss Kalimpinya yabaye uwa gatatu ndetse ahabwa igihembo cy’umugore witwaye neza . Kalimpinya Queen ubu ni umwe mu Banyarwanda bari mumyanya y'imbere ku rutonde rw’abakina imikino yo gusiganwa mu modoka ku mugabane w' Afurika. Miss Queen Kalimpinya akaba asanzwe akora mu ruganda rukora imyenda y’abagore rwo mu Rwanda, akaba akazi afatanya n’aya marushanwa .[6][7][8][9]

Ishakiro

hindura
  1. https://inyarwanda.com/inkuru/76886/miss-kalimpinya-queen-yizihije-isabukuru-y-amavuko-bagenzi-b-76886.html
  2. https://yegob.rw/miss-kalimpinya-queen-yabyinanye-numubyeyi-we-muri-week-end-video/
  3. https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/miss-kalimpinya-queen-wari-umaze-igihe-ahagayikishijwe-n-uwamwiyitiriye-yatanze
  4. "Archive copy". Archived from the original on 2022-09-21. Retrieved 2022-09-21.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  5. "Archive copy". Archived from the original on 2022-09-21. Retrieved 2022-09-21.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  6. https://www.bbc.com/gahuza/articles/cedy3jjnz3no
  7. https://mobile.igihe.com/imyemerere/article/miss-queen-kalimpinya-yabatijwe-mu-mazi-menshi-amafoto
  8. https://www.igihe.com/imyidagaduro/article/miss-kalimpinya-agiye-kuba-umunyarwandakazi-wa-mbere-usiganywe-muri-rwanda
  9. https://ar-ar.facebook.com/igihe/posts/10155106330047114/