Lycée de Kigali

Lycée de Kigali (LDK) ni ishuri ryísumbuye riherereye mu akarere ka Nyarugenge, mu umujyi wa Kigali, Mu Rwanda. Ryatangiye mu 1975, ni rimwe mumashuri yisumbuye yakera .

Ishuri
Lycée de Kigali (LDK)

mu Rwanda.

Amateka hindura

Lycée de Kigali ni ishuri riri mu mashuri ya kera mu Rwanda, ni ishuri ry'indashyikirwa mu burezi mu myaka myinshi. Lycée de Kigali yatangijwe na abafaransa mu 1975, kandi ni rimwe mu mashuri meza yigwamo na abahungu n'abakobwa. Lycée de Kigali yahawe leta mu 1982 ryari ryamaze kuterimbere.

Uyumunsi, Lycée de Kigali ishobora kwakira abanyeshuri 1400 mu kiciro rusange nikiciro gikuru cy'amashuri yisumbuye. Lycée de Kigali kandi ni ubufatanye bwa leta y'u Rwanda na ababyeyi. Ishuri ryakira abanyeshuri baturutse imihanda yose rikabafasha kuba abantu bingirakamaro bakenewe ku isoko ry'umurimo.[1]

Amasomo yigishwa muri Lycée de Kigali hindura

Ikiciro rusange hindura

 
Abanyeshuri

Abanyeshuri bigishwa amasomo akurikira:

  • Imibare
  • Icyongereza
  • Ibinyabuzima
  • Ubutabire
  • Ubugenge
  • Amateka
  • Ubumenyi bw'isi
  • Mudasobwa
  • Ikinyarwanda

Icyiciro gikuru hindura

Lycée de Kigali ifite amashami akurikira:

• PCB : Ubugenge, Ubutabire n'ibinyabuzima

• PCM : Ubugenge, Ubutabire n'imibare

• MCB : Imibare, Ubutabire, n'ibinyabuzima

• MPC : Imibare, Ubugenge n'ubumenyi bwa mudasobwa

• MPG : Imibare, Ubugenge n'ubumenyi bw'isi

• MEG : Imibare, Ubukungu n'ubumenyi bw'isi

• HEG : Amateka, Ubukungu n'ubumenyi bw'isi

• Ubumenyi rusange, no Kwihangira imirimo.[2]

Ubuzima bw'abanyeshuri hindura

Ishuri ricumbikira abahungu n'abakobwa.[3]

Imikino hindura

Lycée de Kigali ifite ikibuga cy'umupira wa amaguru nicy'umukino w'amaboko. Byatumye ishuri riba indashyikirwa rinatwara ibikombe mu myaka myinshi[4].

Umuco n'imyidagaduro hindura

Ishuri rifite itorero, iri torero rigira abarifasha. Ishuri kandi ritegura amarushanwa y'umuco hagati y'amashuri[5]

Abayobozi ba Lycée de Kigali hindura

  1. MASABO M. Martin[6]

Abaharangije bazwi hindura

  1. AKAZUBA Cynthia[7]
  2. BAHATI Grace[8]

Reba hindura

  1. "Archive copy". Archived from the original on 2020-05-21. Retrieved 2021-01-27.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  2. "Archive copy". Archived from the original on 2020-05-21. Retrieved 2021-01-27.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  3. "Archive copy". Archived from the original on 2021-06-29. Retrieved 2021-01-27.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  4. "Archive copy". Archived from the original on 2020-05-21. Retrieved 2021-01-27.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  5. "Archive copy". Archived from the original on 2020-05-21. Retrieved 2021-01-27.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  6. "Archive copy". Archived from the original on 2020-05-21. Retrieved 2021-01-27.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  7. https://www.newtimes.co.rw/section/read/93327
  8. https://www.newtimes.co.rw/section/read/80950