Nyinawumuntu Grace ni umwe mubategarugori bafite amateka akomeye mu mupira w'amaguru mu Rwanda, kuko yabaye umutoza wa mbere mu Rwanda w'umugore wabonye ibyangombwa byemewe mu 2008 ndetse yabaye n'umugore wa mbere wabonye ibyangobwa byogutoza byemeye, yanabaye umusifuzi mpuzamahanga muri 2004. kuri ubu ni umutoza ushinzwe tekinique mu irerero rya Paris Saint Germain (PSG) riri mu Rwanda.[1]

UBUZIMA BWITE

hindura

Grace Nyinawumuntu yavukiye mu akarere ka Kayonza, mu Intara y'iburasirazuba. Yakuze ari imfubyi nyuma yaho ababyeyi be bitabye Imana bazize Jenocide yakorewe Abatutsi mu 1994. Yakuze akunda gukina umupira w'amaguru akiri muto kuko yatangiye afite imyaka 10.

AMASHURI YIZE N'IBYO YAKOZE

hindura

NYINAWUMUNTU Grace amashuri yisumbuye yakinnye mu ikipe y'ikigo ya Lycee de Kigali. arangije amashuri yakinnye mu ikipe yabayeho bwa mbere mu mu pira w'amaguru mu bagore y'Urumuri FC. Avuye muri iyo kipe yakiniye Akarere ka Nyamirambo kacyiriko mu mwaka wa 2002.Nyuma habayeho gutoranya abakinnyi bo mu umujyi wa kigali hashyirwaho ikipe y'umujyi wa Kigali".Iyo kipe nayo Nyinawumuntu yari mu bakinnyi bayigize, Nyinawumuntu yaje nogukina mu ikipe y'amavubi yabagore.[2]

Nyinawumuntu Grace yakomereje muri Kaminuza ya KIE (kigali institute of education), aho yakurikiye ibijyanye na Siporo. Ubwo yari muri Kaminuza yaje kugira ikibazo cyo kuvunika mu ivi mu mwaka wa 2004, yabonye atakomeza gukina umupira w'amaguru atangira kwimenyereza gusifura umupira w'amaguru aho yasifuye imyaka itatu ahita atangira gutoza amakipe y'abagore.

Yinjiye mu byo gutoza arangije Kaminuza mu bijyanye na Siporo mu mwaka wa 2007 urangira, ubwo yari arangije amahugurwa mubyo gutoza. Yatoje amakipe akomeye mu Rwanda, aho yatoje ikipe ya A.S de Kigali FC y'abagore ndetse n'amavubi y'abagore. Yagiye afasha abandi bagore abigisha cyane cyane ibyerecyeranye no gutoza. Muri 2003 Nyinawumuntu Grace yahawe igihembo bya DIVA Africa kubwo uruhare yagize mu guteza imbere umupira w'abagore mu Rwanda. Grace ubu ni umugore wubatse urugo, aho ari umuyobozi ndetse n'umutoza ushinzwe tekinike mu irerero rya Paris Saint Germain ribarizwa mu Rwanda .[3]

AMASHAKIRO
hindura
  1. https://www.isimbi.rw/siporo/article/nyinawumuntu-grace-yongeye-kugirwa-umutoza-w-ikipe-y-igihugu
  2. "Archive copy". Archived from the original on 2022-05-05. Retrieved 2022-05-05.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  3. http://agasaro.com/spip.php?article2007