Clementine Wamariya

Clementine Wamariya (wavutse mu mwaka 1988) [1] ni umwanditsi w’umunyarwandakazi ariko utuye muri Amerika, akaba n’umuntu uharanira uburenganzira bwa muntu cyane. [2]Yavukiye mu muryango usanzwe i Kigali n'ababyeyi be afite imyaka itandatu kubera Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, Yahungiye kwa nyirakuru mu majyepfo y’igihugu ariko ahatirwa kongera guhunga igihe jenoside yibasiraga umuryango wabo ikica nyirakuru. Yahunze igihugu amara imyaka itari mike azenguruka Afurika mbere yo guhabwa viza y'impunzi muri Amerika[3][4] .

Clementine Wamariya 2016

Yatuye hamwe n'umuryango we mu gace ka Chicago maze atangira amashuri afite imyaka cumi n'itatu. Yamenyekanye ku rwego mpuzamahanga mu 2006 binyuze kuri Oprah Winfrey Show ubwo yahuraga bitunguranye n'ababyeyi be. Amaze kurangiza muri kaminuza ya Yale, yakomeje umwuga wo kuvuga mu ruhame harimo ibiganiro bya TED . Muri 2018, yasohoye igitabo kivuga ibyamubayeho, yise The Girl Who Smiled Beads. Niwe wahawe igihembo cya Alex Awards 2019[5].

Ubuzima bwe muri make hindura

 
Clemantine Wamariya 2017

Wamariya yavukiye kandi akurira i Kigali, umurwa mukuru w'u Rwanda. Se yari umucuruzi mu bucuruzi bwa tagisi naho nyina yari umuhinzi ahinga imbuto n'indabyo murugo. [6]

Itsembabwoko ryakorewe abatutsi mu Rwanda ryatangiye muri Mata 1994, igihe Wamariya yari afite imyaka itandatu. Umuryango watangiye kumva urusaku rwinshi rwatewe n’amasasu, murumuna we Pudi avuga ko ari inkuba, basanga abaturanyi babo badahari. Nyina wa Wamariya amaze kumenya akaga kari kuba, yamwohereje hamwe na mushiki we, Claire, mu majyepfo y’igihugu kugira ngo babane mu isambu ya nyirakuru. Ariko ibyo nabyo ntibyari bifite umutekano, kandi umuryango wibasiwe bikomeye. Igihe abajenosideri bakomanga ku rugi, we na Claire babwiwe na nyirakuru guhunga. Mu guhunga nijoro no kwihisha ku manywa, barokotse bigoranye, bashoboye guhunga igihugu bahinduka impunzi. Benshi mubavandimwe be, harimo na nyirakuru, barishwe[7].[8]

Ahantu hambere umutekano bawusanze ni mu nkambi yimpunzi mu Burundi, ariko ntibashoboye gutura ahantu hamwe igihe kirekire. ihohoterwa rikorerwa mu nkambi no gushaka ahantu hari itera imbere byatumye bakomeza kwimuka bivuze ko bamaze imyaka myinshi bakora ingendo hagati y'inkambi. [9] Mu myaka itandatu yakurikiyeho bavuye mu Burundi bimukira muri Zayire, Tanzaniya, Malawi, Mozambike, amaherezo baza kugera muri Afurika y'Epfo . Kuva aho, mu 2000, we numuvandimwe we basabye Umuryango mpuzamahanga ushinzwe abimukira kubaha ubufasha, [10] bahabwa viza y'impunzi muri Amerika. Batuye hamwe n'umuryango mu nkengero za Chicago muri Kenilworth . [11]

Umwuga hindura

Kugaragara kuri Oprah Winfrey Show hindura

 
Clemantine Wamariya 2016

Wamariya yamenyekanye bwa mbere kurwego mpuzamahanaga ubwo yagaragaraga kuri Oprah Winfrey Show mu 2006, akiri umunyeshuri muri New Trier. Hamwe na mushiki we Claire, bamusabye kuzagaragara kuri iki kiganiro kugira ngo baganire ku byamubayeho mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda. Ariko we numuvandimwe we batabizi, Winfrey yari yateguye guhura bitunguranye n'ababyeyi babo[12]. Se na nyina bombi barokotse jenoside,Wamariya yari yaravuganye na bo kuri telefoni, ariko yari amaze imyaka cumi n'ibiri atabonana nabo imbonankubone. Abatunganya iki kiganiro bateguye ingendo z'ababyeyi bava muri Afurika no guhura kwabo kuri tereviziyo. Wamariya yatumiwe nk'umushyitsi mu gitaramo cya Oprah inshuro eshatu mu myaka yakurikiyeho, kandi uko yagaragaye muri iki kiganiro byatumye yamamaye ku rwego mpuzamahanga. [13][14]

 
Clemantine Wamariya 2017

Wamariya yashishikajwe no kuvugira mu ruhame mu gihe cy'ishuri, kuko yabwiraga abanyeshuri ibyamubayeho. [15] Amaze kugaragara kuri Oprah, abategura ibirori, cyane cyane mu nzego z’ubutabazi, baramutumiraga ngo avuge uko byagenze. [16] Mubikorwa bye harimo ikiganiro cya TED, cyiswe War and What Comes After, [17]

Amaze kugaragara kuri Oprah, kandi mu gihe yari umunyeshuri i Yale, Wamariya yakoraga ibiganiro byo kuvuga muri Amerika mu nzu ndangamurage y’Urwibutso rwa Holocaust muri Amerika (USHMM). Mu rwego rwo kubimenya, ndetse n’akazi yakoranye n’imiryango y’impunzi i Yale no muri New Haven, muri leta ya Connecticut, yagizwe umuyobozi wa USHMM na Perezida Barack Obama . [18] Yongeye gushyirwaho manda ya kabiri yimyaka itanu muri 2016. [19]

Ubwanditsi hindura

Amaze kurangiza icyiciro cye muri Yale Wamariya yimukiye i San Francisco, yahuye n'umunyamakuru wa New York Times Elizabeth Weil, wari utuye mu gace kamwe. Yabwiye Weil ibyamubayeho, maze bombi batangira gutegura icyegeranyo kirekire bamaranye imyaka ibiri bagikoraho, cyasohotse muri 2018[20]. Umutwe w'igitabo ni The Girl Who Smiled Beads; ibi bivuga inkuru yabwiwe na nyirasenge akiri umwana. [21]

Amashakiro hindura

  1. http://www.rfi.fr/emission/20190119-wamariya-clemantine-rwandaise-fille-sourire-perles-weil-elizabeth
  2. https://www.npr.org/sections/goatsandsoda/2019/04/19/714652428/she-fled-rwanda-to-survive-but-does-not-like-the-words-refugee-or-genocide?t=1562329786243
  3. https://yaledailynews.com/blog/2010/09/09/rwandan-refugee-reaches-out/
  4. "Archive copy". Archived from the original on 2021-04-14. Retrieved 2022-05-09.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  5. https://newtriernews.org/features/2019/05/23/interview-with-08-grad-clemantine-wamariya/
  6. https://www.theguardian.com/lifeandstyle/2018/apr/28/i-was-reunited-with-my-long-lost-family-on-oprah
  7. https://www.washingtonpost.com/entertainment/books/a-moment-on-oprah-made-her-a-human-rights-symbol-she-wants-to-be-more-than-that/2018/04/18/f394dd0c-3d98-11e8-a7d1-e4efec6389f0_story.html
  8. https://www.hotchkiss.org/post-page/~board/alumni-news/post/after-writing-a-memoir-about-her-past-clemantine-wamariya-09-is-living-for-the-present
  9. https://www.nytimes.com/2018/05/07/books/review/clemantine-wamariya-girl-who-smiled-beads.html
  10. "Archive copy". Archived from the original on 2023-05-26. Retrieved 2022-05-09.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  11. https://modernluxury.com/san-francisco/story/story-the-broken
  12. https://www.vogue.com/article/the-girl-who-smiled-beads-clemantine-wamiriya-interview
  13. https://inside.tru.ca/2014/03/11/q-a-with-clemantine-wamariya/
  14. https://www.npr.org/sections/goatsandsoda/2019/04/19/714652428/she-fled-rwanda-to-survive-but-does-not-like-the-words-refugee-or-genocide
  15. https://medium.com/@clemantine1/ten-years-ago-i-unintentionally-set-myself-on-the-path-to-a-career-in-public-speaking-i-began-in-7241a666d740
  16. https://www.washingtonpost.com/entertainment/books/a-moment-on-oprah-made-her-a-human-rights-symbol-she-wants-to-be-more-than-that/2018/04/18/f394dd0c-3d98-11e8-a7d1-e4efec6389f0_story.html
  17. https://www.ted.com/talks/clemantine_wamariya_war_and_what_comes_after?language=en
  18. https://www.ushmm.org/information/press/press-releases/president-obama-appoints-five-members-to-united-states-holocaust-memorial-c
  19. "Archive copy". Archived from the original on 2021-05-07. Retrieved 2022-05-09.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  20. https://www.kirkusreviews.com/features/clemantine-wamariya/
  21. https://www.penguinrandomhouse.com/books/539103/the-girl-who-smiled-beads-by-clemantine-wamariya-and-elizabeth-weil/9780451495334/