Angia Cement prefabricated

Ni Kampani yitwa Anjia Prefabricated Construction iri mu Rwanda, ifite umushinga wo kubaka uruganda rukora sima mu rwanda rwitwa Angia cement prefabricated, rwubatse uruganda mu cyanya cyahariwe ibintu by'inganda mu Karere ka Muhanga.[1]

Aho Ikomoka hindura

Anjia Prefabricated Construction ubundi isanzwe ifite icyicaro gikuru mu gihugu cya Etiyopiya, ariko ikaba nanone ikorera no mubindi bihugu birimo Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo,[1] Uburundi ndetse na Tanzaniya.[2]

I Muhanga hindura

Anjia Prefabricated Construction izubaka iri mu Muhanga, aho iri kubaka uruganda rwa sima ku buso bungana na hegitari 67, aho rwitezweho kuzajya rukora sima Nyarwanda, ndetse n’ibindi bikoresho byifashishwa mu bwubatsi. uru ruganda nirwuzura ruzajya rutanga umusaruro ungana na Toni 1.000.000 ku mwaka.[1]

Amashakiro hindura

  1. 1.0 1.1 1.2 https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rugiye-kunguka-uruganda-rwa-sima-rwa-miliyari-102-frw
  2. https://www.kigalitoday.com/ubukungu/ishoramari/article/i-muhanga-harimo-kubakwa-uruganda-rukora-sima