Abafite ubumuga mu karere ka Rubavu
Akarere ka Rubavu ni kamwe mu turere dufite abamugaye biteje imbere mu mibereho yabo yaburimunsi
ndetse ubu bakaba bibumbiye mu mashyirahamwe bahuriramo bagakora imirimo itandukanyye.[1]
COTTRARU
hinduraCOTTRARU ni coperative y'abantu bafite ubumuga bo mu karere ka Rubavu bibumbiye hamwe mu kwiteza imbere
ndetse no kwikura mu bwigunge.
Abimbuye nuri koperative COTTRARU y'abafite ubumuga, bakorera mu karere ka Rubavu bashimira ubuyobozi bwa Leta bwabashije kubahuriza hamwe ubu bakaba bakora bakiteza imbere, mu kazi ko gutwaza imizigo abacururiza ku mupaka w'u Rwanda na Repuburika iharanira demokarasi ya kongo.
Iyi koperative imaze hafi imyaka 15 abanyamuryango bayo bishimira uko ibafasha muguhindura imibereho yabo nyuma yo guhuza imbaraga nk'abafite ubumuga.
Ubumuga si uburwayi
hinduraUbumuga busobanurwa nko gutakaza urugingo cyangwa ingingo, z'umubiri kuburyo zibuza uwazitakaje kub yagera kubintu bimwe nabimwe mubyo sosiyete imugomba bityo rero si uburwayi nkuko abenshi babyibesyaho.
Kwizera Marcel, uyobora umuryango w'abamugariye kurugamba RECOPIDO, abigarukaho yibanze kugushishikariza burimuntu gushyigikira abafite ubumuga, bakisanga mu iterambere rusange ry'igihugu.
Agira ati Abafite ubumuga twibona burigihe nk'abagomba gufashwa, cyangwa nkabadafite icyo bamaze muri sosiyete, wenda nibyo kubafasha ariko igihe biri ngombwa, ndetse tubafasha kwifasha ubwabo, niba ugiye kubaka inzu wibuke kuyishyiramo ibyangombwa kuburyo n'ufite ubumuga azayisangamo, ari inziza ndetse n'ubwiherero, inzira ndetse n'ibindi ufite ubumuga yisangamo.