Abafite ubumuga mu Rwanda

Mu Rwanda ku rwego rw'Igihugu habaruwe abaturage miliyoni 11.5 mu myaka itanu ishize, Raporo igaragaza ko Abanyarwanda 391.771 harimo Abagabo 174.949 n'Abagore 216.826 ari abafite ubumuga.[1]

Ibyo Wamenya hindura

Ubujiji bwo kutamenya kwita kubafite ubumuga ntabwo buri mubaturage gusa buri no mubayobozi nubwo byakwitwa kutamenya gusa iyo babimenye barabikosora. Hagaragayeko harabantu bagishungera abafite ubumuga bwo kutabobona ahokubegera ngo babafashe mu jwambuka ahubwo ugasanga baraho babashungera.Ihuriro ry'abafite ubumuga bwo kutabona ryashinzwe mu mwaka 1994 nyuma yuko byagaragaye ko abafite ubumuga baba bihishe murugo kuko wasangaga ntakintu nakimwe babaga bashoboye cyanga babasha gukora, bityo hashizweho ihuriro kugira ngo bigishwe ibyibanze bashobobora kwikorera kigirango nabo bagire agaciro muri sosiyete nyarwanda bagire ibyo bigezaho banabashe kwiteza imbere. [2]Kubanyeshuri bafite ubumuga mu mwaka wa 2022 mu Rwanda hatangiye gukoreshwa (Orbit Reader) imashini zimeze nka mudasobwa aho umwarimu n'umunyeshuri ufite ubumuga bwo kutabona bashobora guhanahana amakuru. Ibyo bibafa gufasha Umwalimu ashobora gufata amasomo ari kuri terefone akayashira muri iyo mashini kuburyo umwana ufite mudasobwa ifite interineti abasha gukurikirana amasomo hifashishijwe inyandiko ya Braille yashizwe muri iyo mashini ya abafite ubumuga.[3]

Umushinga w'Imashini zifasha abafite ubumuga hindura

Ni umushinga kuruba hamaze gutangwa utumashini 50 hirya no hino mu gihugu,ni muri urworwego ko biteganijwe ko tuzagaragara mu bikoresho bigomba kwifashishwa m'uburezi bw'u Rwanda mu mwaka w'amashuri 2023 na 2024. [2]Kandi hariho gahunda yuko ibitabo byifashishwaga mu burezi mu Rwanda bishyirwe munyandiko ya braille no m'uburyo bw'ikoranabuhanga kugira ngo na abanyeshuri barimo n'abafite ubumuga bwo kutabo babashe kubisoma mu buryo buboroheye. Mu kwezi kwa Kanama mu mwaka 2023 hatangajweko hagiye gusohoka inkoranyamagambo y'ururirmi rw'amarenga rukaba rwashyirwa noanone kurutonde rw'indimi zisanzwe zikoreshwa mu Rwanda.[4]

Amashakiro hindura

  1. https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyarwanda-3-4-bafite-ubumuga-inzira-iracyari-ndende-mu-burezi-bwabo
  2. 2.0 2.1 https://inyarwanda.com/inkuru/134297/abafite-ubumuga-bwo-kutabona-barasaba-guhabwa-agaciro-mu-nsengero-134297.html
  3. https://mobile.igihe.com/amakuru/article/u-rwanda-mu-nzira-zo-koroshya-imyigire-y-abafite-ubumuga-bwo-kutabona-kutumva
  4. https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/abantu-bafite-ubumuga-bababazwa-no-kuba-hari-abakibita-amazina-abambura-ubumuntu