Uwera Pelagie yavutse mu mwaka wi 1974 ni umunyapolitiki w'umunyarwandakazi ,kuva mu mwaka

wa 2019 akaba numwe mu bagize sena y'u Rwanda yatorewe kuba senasteri Muntara y'amajyepfo

ku itariki ya 13 ugushyingo 2019 nibwo sens yu Rwanda yatoye umusensteri Pelagie Uwera

kugirango ahagararire inteko ishinga amategeko yu Rwanda mu nteko ishinga amategeko ya

Pan Africa ( PAP )[1] ninzego zishinga amategeko zubumwe bw'Afurika yunze Ubumwe (AU).

Imirimo hindura

Pelagie na Mugenziwe Bideri biyemeje guharanira iterambere nimibereho myiza y'Afurika

mu guhangana nubushomeri nubukene ndetse n'umutekano muke. bikaba biri no

mumpamvu abanyafurika bafata ingendo za hato nahato zo kujya mubihugo by' Iburayi

injyendo zishobora no guteza akaga bajya gushaka Imibereho myiza.[2]

Amashuri yize hindura

Uwera Pelagie afite impamyabumenyi ihanitse munyigisho ziterambere ( Development studies ) [3]

akagira Impamyabumenyi ihanitse mu bumenyi bw'imibereho yakuye muri Kaminuza yijyenga ya Kigali.

Inshingano hindura

Kuva mu mwaka 2012 kugeza 2019 Pelagie yari comiseri wa komisiyo y'Igihugu ishinzwe amatota

mu Rwanda. yabaye kandi Indorerezi y'Impuguke za Commonwealth mu matora rusange ya Botsuwana

2014. muri 2018 yongera kuba Indorerezi ya Commonwealth mu matora Rusange ya Siyera Lewone [4]

Ibindi hindura

Uwera Pelagie kandi yabaye umwarimu mu mashuri yisumbuye.

Reba hindura

.

  1. https://www.newtimes.co.rw/news/senators-uwera-bideri-represent-rwanda-pan-african-parliament
  2. https://www.parliament.gov.rw/senate-2/organs/assessment-committee
  3. https://clarifiedby.diligenciagroup.com/company/summary/4317038-uwera-pelagie/
  4. https://allafrica.com/stories/202107280775.html