Urutare rwa Ngarama

Urutare cyangwa se ibare rya Ngarama riherereye mu murenge wa Ngarama, Akarere ka Gatsibo,mu ntara y’iburasirazuba. Mu birometero bikabakaba makumyabiri(20 Km) uvuye ahitwa mu byapa bya Ngarama ku muhanda Kigali-Nyagatare.

Urutare rwa Ngarama[1]

Amateka hindura

 
Urutare

Uru rutare rukabakaba hegitari eshatu, rubitse amateka cyane dore ko uhabona Ikirenge cy’Umwami Ruganzu II Ndoli,iriba ry’imbwa ze ndetse n’ingoma iri mu rutare uhondaho ibuye bikavuga nk’ingoma. Bigaragaza koko ubwenge n’ubuhangange bw’uwo mwami nkuko bivugwa mu mateka[2]. Iyo uhagaze kuri urwo rutare uba witegeye udusozi twa Kimbugu,Kigasha,Kibare na Mpangare ya Gitinda, ndetse n’umusozi wa Gatsibo k’imitoma witiriwe Akarere ka Gatsibo. Mu mateka havugwa nkaho umwami Ruganzu II Ndoli yimikiwe avuye Karagwe kwa Karemera uwari umutware waho aho yari yarahungiye.

Aho ruherereye hindura

Uru rutare ruherereye mu ntara y'iburasirazuba, Akarere ka Gatsibo, mu murenge wa Ngarama. Uru rutare rukaba ruherereye mu birometero makumyabiri (20) uvuye aho bita ku byaba bya Ngarama[3].

 
Urutare rwa Kamegeri Monument

Akamaro ku baturage hindura

Bigaragara ko urutare rwa Ngarama,uretse kuba ingobyi y’amateka,n’ikiza nyaburanga kuko usanga ingero zitandukanye ziba zahatembereye, kubera amahumbezi yaho, nubwiza bubereye ijisho.gikwiye kwitabwaho nkuko n’ahandi hose mu Rwanda hafite ubwiza nyaburanga hitabwaho. Nta gushidikanya ko biramutse byitaweho, harushaho kwitabwaho, ndetse hakabyazwa n'umusaruro[4].

Reba kandi hindura

  1. https://www.rwandagorillasafaris.com/blog/urutare-rwa-ngarama.html
  2. http://rw.bangmedia.org/2012/04/amateka-y-rwa-ngarama.html#ixzz6xqYGJN6z
  3. https://www.youtube.com/watch?v=O6lK_Cd6Jhs
  4. https://web.facebook.com/igihe/posts/gatsibo-urutare-rwa-ngarama-ruriho-ibirenge-byumwami-ruganzu-mu-kwitabwahohttpww/41554307852102
  1. https://www.rwandagorillasafaris.com/blog/urutare-rwa-ngarama.html
  2. http://rw.bangmedia.org/2012/04/amateka-y-rwa-ngarama.html#ixzz6xqYGJN6z
  3. https://www.rwandagorillasafaris.com/blog/urutare-rwa-ngarama.html
  4. http://rw.bangmedia.org/2012/04/amateka-y-rwa-ngarama.html#ixzz6xqYGJN6z