Akarere ka Nyagatare

Akarere ka Nyagatare ni kamwe mu Turere 7 tugize Intara y’Iburasirazuba. Igabanwemwo Imirenge 14, Utugari 106 n’Imidugudu 603. Akarere kari k’ubuso bwa 1.741 kilometero kare, Akarere ka Nyagatare gahana imbibe n’igihugu cya Uganda mu majyaruguru, Tanzaniya iri iburasirazuba, mu majyepfo hari Akarere ka Gatsibo, m’uburengerazuba hakaba Akarere ka Gicumbi.

Ikarita y’Akarere ka Nyagatare
Nyagatare district map
Rwanda

Imiterere y’ubutaka hindura

Akarere ka Nyagatare kagizwe muri rusange n’imisozi migufi, usanga ahanini ifite ubutaka budatoshye kubera igihe kirekire cy’izuba rihera muri Kamena kugera kugera mu KUboza.

Akarere ka Nyagatare gaherere mu bibaya bifite ubutumburuke bugera kuri metero 1513,5. Iyo miterere y’ubutaka ikaba ijyanye cyane n'ihingwa rya kijyambere, bikorohera nabahingisha amashini cyangwa ibimasa.

Imiterere y’ikirere hindura

Akarere ka Nyagatare kagira imvura nkeya, kakagira n’ubushyuhe. Kagizwe n’ibihe bibiri: igihe cyambere n’igihe kirerekire cy’izuba gifata amezi 3 kugera kuri 5, icyo gihe gifite ibipimo by’ubushyuhe buri hagati ya 25,3°C na 27,7°C.

Iboneka ry’imvura rirahindagurika buri mwaka, ibipimo by’imvura biri hasi cyane nukuvuga ko bingana na (827mm/ku mwaka), ibi ibipimo ntabwo bihagije cyanek’ubuhinzi n’ubworozi.

Imitere y’inzuzi n'imigezi hindura

Akarere ka Nyagatare gafite imiyobora mike y’amazi. Usibye umugezi wa Muvumba unyura mu Karere ka Nyagatare, imigezi y’Akagera n’umuyanja byo bigize imbibi n’ibihugu nka Tanzaniya n’Ubugande. Ibyo bikaba bituma ntawundi mugezi abaturage bashobora kwifashisha mu buhinzi n’ubworozi. Hari n’utundi tugezi duto nka: Nyiragahaya, Kayihenda, Karuruma,Nyagasharara na Kaborogota. Kubera ibura ry’imigezi n’inzuzi,n’imiyoboro y’amazi bitera ikibazo cy’ibura ry’amazi kubaturage n’amatungo.

Ibimera n’inyamaswa hindura

Akarere ka Nyagatare kagizwe n’igice kinini cya pariki y’Akagera, isangamo umubare w’inyamaswa nk’imbogo, impala n’izindi. Tuhasanga kandi n’ubwoko bw’inyoni zitandukanye.

 
Imvubut

Akarere gafite kandi n’utundi tunyamaswa, nk’inkende, ingurube z’ishyamba, n’izindi. Mu mugezi wa Muvumba, ho habamo imvubu.

 
Ubworozi bw'amatungo muri Nyagatare
 
ibitera muri Nyagatare
 
Imvubu mu mazi muri Parike Akagera,

Imiyoboro hindura