Uruganda SPIC Ltd

Uruganda SPIC Ltd ni uruganda rwega ikigage ruherereye mu murenge wa Runda ku Kamonyi, mu majyepfo y’u Rwanda, ni uruganda bakoresha uburyo busazwe butamenyerewe mu Rwanda, butandukanye n’uburyo bwa gakondo. Aho uru ruganda rumaze umwaka n’amezi make rutangiye kwenga ikigage mu masaka n’ibigori, Gusa iki kinyorwa cyi kigage kiracyari iyanga ku masoko .[1][2]

Umusaruro hindura

Uruganda SPIC Ltd rwubatse ahantu abaturage bahinga amasaka bakundaga bagatanga umusaruro, aho hari ikibazo n’ubuyobozi n'abaturage aho henshi bibazaga cyangwa bashidikanywaga mu buziranenge bwabyo. Uru ruganda ruje gukemura byinshi ; inyungu ikomeye kandi ya mbere y’uru ruganda ikaba iri ku muturage uzabona ibyo kunywa byizewe kandi byujuje ubuziranenge. Abaturage b’abahinzi b’amasaka ndetse n’ibigori bazabona isoko ry’umusaruro bejeje kuko uzakenerwa ari mwinshi .

Amashakiro hindura

  1. https://www.radiyoyacuvoa.com/a/6494532.html
  2. https://www.intyoza.com/2020/08/04/kamonyi-guverineri-kayitesi-ati-dutegereje-ko-uruganda-rwikigage-rukoreshwa-icyo-rwashyiriweho/