Umusozi wa Gitwa
Mu karere ka Rutsiro, umusozi ka Gitwa kahinduriwe izina witwa umusozi wa Nyamagumba .
UMUSOZI GITWA
hinduraAgasozi ka Gitwa mu Karere ka Rutsiro[1] mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 hari Chapelle ndetse ikoreshwa n’abakirisitu. Ni agasozi kitaruye ikiyaga cya Kivu, ariko gafasha abakariho kureba indi misozi ikitegeye ndetse bikorohera buri wese kuba yakwirwanaho mu gihe atewe.
GITWA UBU NI NYAMAGUMBA
hinduraAgasozi ka Gitwa mu Karere ka Rutsiro kahinduwe umusozi wa Nyamagumba kubera kuhicira Abatutsi muri Mata 1994. Umusozi wa Nyamagumba uzwi nk’umusozi mu Rwanda wari wegereye gereza ya Ruhengeri, imwe mu zafungiwemo abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Habyarimana.[2]
KUKI YABAYE NYAMAGUMBA
hinduraUbwo Interahamwe zazaga kwica abatutsi bari kuri k'umusozi wa Gitwa[3] bavugaga ko bagiye gukora akazi i Nyamagumba [ Umusozi wa Nyamagumba uzwi nk’umusozi mu Rwanda wari wegereye gereza ya Ruhengeri, imwe mu zafungiwemo abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwari buriho mbere 1994].[4]
Reba
hindura- ↑ https://www.rutsiro.gov.rw/
- ↑ https://www.kigalitoday.com/kwibuka/article/rutsiro-agasozi-ka-gitwa-kahinduriwe-izina-kitwa-nyamagumba-kubera-kwicirwaho-abatutsi
- ↑ https://www.rutsiro.gov.rw/
- ↑ https://www.kigalitoday.com/kwibuka/article/rutsiro-agasozi-ka-gitwa-kahinduriwe-izina-kitwa-nyamagumba-kubera-kwicirwaho-abatutsi